00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Golf: Irakoze Sylvie ahagarariye u Rwanda muri ‘NCBA Masaku Open’

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 April 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Irakoze Sylvie ari mu bitabiriye irushanwa rya Golf riri mu akomeye abera muri Kenya, aho atangira gukina kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026.

Irakoze Sylvie ni umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Golf. Agomba gukina iri rushanwa ahanganye n’abakinnyi bane bo muri Kenya.

Abo ni Mbuba Diana ukinira Royal Nairobi Golf Club, Wambui Catherine ukinira Ruiru Sports Club na Mueni Gladys ukinira Nyali Golf & Country Club. Ni mu gihe uyu mukinnyi wo mu Rwanda akinira Kigali Golf Resorts & Villas.

Muri rusange irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 50 biganjemo abo muri Kenya, u Burundi bukagiramo umukinnyi umwe.

Nubwo Irakoze Syvie ari we uhagarariye ikipe yo mu Rwanda, mu irushanwa harimo abandi Banyarwanda babiri, ari bo Dusabe Felix na Didas Ndindabahizi bari gukinira Golf Park Club yo muri Kenya.

Ikibuga cya Machakos Golf Club kiri kuberamo iri rushanwa gifite imyobo icyenda, harimo ibiri yo gukinamo gatatu (Par 3), itanu yo gukinamo kane (Par 4) n’ibiri yo gukinamo gatanu (Par 5).

Abakinnyi bazajya bakina imyobo icyenda, bongere bayizenguruke kugira ngo buzuze imyobo 18 ikinwa mu marushanwa mpuzamahanga.

Ni amahirwe kuri Irakoze Sylvie yo kwigaragaza kuko yakoreye imyitozo ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, aho gifite imyobo 18.

Irakoze Sylvie ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya 'NCBA Masaku Open’ muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages