00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Golf: Abarenga 200 bazakina irushanwa rya PMC Sensitive Golf League rivuguruye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 October 2025 saa 11:26
Yasuwe :

Abakinnyi barenga 200 bazahurira mu irushanwa rya PMC Sensitive Golf League rizakinwa mu mpera z’umwaka, dore ko ryavuguruwe rikongerwamo ibyiciro by’ababigize umwuga.

PMC (Piga Mingi Crew) ni irushanwa ryatangijwe nk’igitekerezo cy’abakinnyi bahoraga batsindwa kenshi muri Golf mu Rwanda, biyemeza kujya bahura hagati yabo na bo bakabona amahirwe yo kubona ibihembo.

Bitewe no gutera imbere kwaryo kandi rikitabirwa cyane, ryashyizwemo imbaraga riba irya mbere mu Rwanda, ndetse rifungurira amarembo n’abandi bose bifuza kurikina kugeza umubare uzamutse ukarenga 200 bazahatana muri uyu mwaka wa 2025.

Umuyobozi wa Sensitive Group yitiriwe iri rushanwa nyuma yo kuba umutrankunga waryo mukuru, Mugwema Wilson, yavuze ko ryavuguruwe rigashyirwamo ibindi byiciro.

Ati “PMC Sensitive Golf League ni irushanwa ubona ko rifite aho ryavuye n’aho rigana. Turashaka ko rimenyekana, abakinnyi bakaba benshi noneho mu gihe kiri imbere rikaba ryaba n’irya mbere mu karere.”

“Uyu mwaka twongeyemo icyiciro cy’abakina babigize umwuga kugira ngo na bo bahatane, ariko nanone abatarabigize umwuga na bo bazahatana. Icyo gihe umukino uzazamuka mu buryo bwo kubona impano z’abakinnyi ba Golf zizamuka, kandi n’abashoramari muri uyu mukino biyongere.”

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Eugene Murenjekha, yashimye ko kuba irushanwa ryabonye umutrankunga mushya bigiye gufasha irushanwa.

Ati “Uyu munsi dufite umuterankunga mushya w’irushanwa. Uyu azadufasha muri byinshi bitandukanye, bityo umukino wacu uzamuke kandi tubone witabirwa n’abakinnyi benshi harimo n’abakiri bato.”

PMC Sensitive Golf League izakinwa mu bihe bitandukanye, ariko umukino wa nyuma ube tariki ya 6 Ukuboza 2025.

Irushanwa rya PMC Sensitive Golf League rizabera kuri Kigali Golf Resorts & Villas
Umuyobozi wa Sensitive Group, Wilson Mugwema, yavuze ko umukino wa Golf ugomba kwitabirwa cyane binyuze mu irushanwa rya PMC Sensitive Golf League
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Eugene Murenjekha, yishimiye ko abatrankunga bari kwiyongera muri Golf
Abakinnyi ba Golf banyuzwe n'uko PMC Sensitive Golf League igiye kujya ikinwa n'abakinnyi barimo abakina kinyamwuga
Mu myaka iri imbere PMC Sensitive Golf League rizaba irushanwa mpuzamahanga
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Eugene Murenjekha, yavuze ko PMC Sensitive Golf League ari ryo rushanwa ryitabirwa cyane mu Rwanda
Jenny Linda Kalisa ari mu bakinnyi b'abagore bitwara neza muri Golf mu Rwanda
Umukino wa Golf mu Rwanda uri gutera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages