Ni irushanwa ryabaye mu mpera z’icyumweru kuva ku wa Gatandatu, tariki ya 23 ndetse no ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2024, ribera ku kibuga Mpuzamahanga cya Golf kiri i Kigali.
Iri rushanwa ryakinwe n’abakinnyi barenga 150 baturutse mu makipe yo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika Iburasirazuba, Nigeria ndetse n’ahandi hatandukanye.
Ku munsi wa nyuma abakinnyi bose batangiye gukina guhera mu gitondo saa Kumi n’Ebyiri kugeza saa Saba, mbere y’uko hamenyekana abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi.
Abakinnyi bahembwe bwa mbere ni Murekatete Alphonsine wateye ishoti rirerire kurenza abandi mu bagore, Rutamu Innocent abikora mu bakuze ndetse na Rukundo Paul Charles abikora mu bagabo.
Murekatete kandi ni we mukinnyi witwaye neza kuri uyu munsi muri rusange mu bagore nk’uko Keith Bunyenyezi yabikoze mu bagabo.
Ababashije gutera umupira ukegera umwobo kurusha abandi ni Philippa Page, Kamanzi Louis na Rwanyonga Mathias.
Abandi bakinnyi bahembewe mu birori byabereye ku nyubako nshya yubatswe muri Kigali Golf Resort and Villas harimo Pamela Rwigema, Sumana Jagani, Uwanyirigira Gloriose, Han Jing, Akanigi Mellisa, Lynda Mugeni, Biru Rai, Rutamu Innocent, Kayinamura Gedeon.
Hari kandi James Muneza, Gasasira Janvier, Mugisha Richard, Juma Ngari, Francis Njoga, Byamungu Emmanuel, Larsen Antoine, Sezibera Richard, Antaine de Keven, Musinguzi Nelson na Wilson Mugambi.
Nubwo umukino wakinwe kuri uyu munsi wari Golf ariko buri wese yabonye amahirwe yo kwidagadura ku yindi mikino nka Billiards, Football de Table ndetse na ruhago.
Crystal Ventures Ltd cyangwa CVL ni ikigo benshi bahuriza ku buryo gifite ishoramari rihambaye mu nzego zifitiye Igihugu akamaro. Kimaze imyaka 29 kuko cyabonye Izuba mu 1995.
Gikora ishoramari mu bijyanye n’ubuhinzi, ubworozi, ubwubatsi, amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa bifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda.
Kibarurwa nk’ikigo cya kabiri nyuma ya Guverinoma y’u Rwanda mu gutanga akazi kuri benshi kuko gifite abakozi barenga ibihumbi 22 barimo abahoraho n’aba nyakabyizi.
Amafoto: Ishimwe Alain Kenny
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!