Ni imikino yabereye mu Akarere ka Gisagara ku wa Gatandatu tariki 2 Mata.
Amakipe arimo Karongi, Gasabo, Musanze, Gisagara na Nyamasheke mu bagabo, ni yo yahataniraga igikombe, mu gihe mu bagore abagihataniraga ari Musanze, Bugesera, Gicumbi, Nyamasheke na Kayonza.
Ibi bisobanuye ko izindi kipe zahataniraga kuva ku mwanya wa Gatandatu kugeza ku mwanya wa Cumi.
Mu bagabo kugira ngo hemenyakane ikipe yegukana igikombe, byasabye kureba indi mibare kuko amanota ikipe eshatu za Mbere zanganyaga.
Gisagara, Gasabo na Musanze zasoje zinganya amanota kuko izi zose zari zatsinzwe umukino umwe. Bivuze ko zose zari zifite amanota icumi.
Itegeko rivuga ko iyo amakipe anganyije amanota harebwa umubare w’ibitego buri kipe izigamye. Hahise harebwa imikino yose uko yagenze, bigaragara Gasabo na Gisagara zizigamye ibitego 125 mu gihe Musanze yo yari izigamye ibitego 120.
Ubwo byasobanuraga ko Musanze ihise ijya ku ruhande, hasigara harebwa imikino yahuje Gasabo na Gisagara. Umukino wari wahuje izi zombi wari warangiye Gasabo itsinze Gisagara. Gasabo ihita yegukana igikombe gutyo.
Mu bagore ho ntabwo byasabye kugera mu mibare yindi, kuko Musanze yatsinze imikino ine, ikuramo amanota 12 ihita yegukana igikombe gutyo.
Umutoza mukuru wa Gasabo, Gakwaya Eric yavuze wari umwaka w’imikino wari ukomeye kuko byanasabye ko ku mukino wa nyuma hitabazwa ibitego.
Ati "Wari umwaka ukomeye nibyo. Abakinnyi bari bamaze igihe badakina, ariko tujya gutegura imikino ya nyuma y’uyu munsi, abakinnyi hari ibyo twavuganye. Iyi mikino twari twayiteguye kandi ndabashimira ko bitanze. Twakoze nk’ikipe kandi wabonaga bafite ubushake bwo kugira ngo barwane kuri kino gikombe tukaba twanabigezeho."
Uyu mutoza yakomeje avuga ko igikurikira, ari ugushaka igikombe cya Sitting Volleyball kandi bashimishijwe n’uko begukanye iki gikombe Gasabo itaherukaga.
Umutoza wa Musanze y’abagore, Ngabonziza Mandela Steven yavuze ko rwari urugendo rutari rworoshye ariko habayeho gukoresha imbaraga zidasanzwe.
Ati "Uyu mwaka mu bigaraga twakoresheje imbaraga zidasanzwe, cyane ko twagarukiraga ku mwanya wa Kabiri cyangwa. Bivuga ko izi mbaraga ni zo twashakaga kwerekana uyu mwaka. Nagize amahirwe yo gutegura abakinnyi baturuka muri aka Karere ka Musanze. Bivuga ngo imyitozo yariyongereye."
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier , yavuze ko mu Akarere ka Gisagara hari iterambere rya siporo y’abafite ubumuga kandi ari ibintu byo kwishimira.
Ati "Ikigaragara ni uko hari Iterambere rya Siporo y’abafite ubumuga ariko nanone tukongera tukabonamo ubushake bw’Uturere. Ni ukuvuga ngo Siporo ntabwo ari iya bamwe ahubwo turimo turayijyananamo. Kuba amakipe menshi ari hano ari ay’Uturere ni ukuvuga ngo Siporo yegerejwe abaturage."
Yongeyeho ati "Kuba Siporo y’abamugaye igeze mu Turere ni ikintu cyo kwishimira. Icyo twabijeje ni uko dukomeza gukorana. Ni ukuvuga y’uko mu nshingano zacu nka Minisiteri ya Siporo ntabwo tureba Siporo mu ruhande rumwe, tureba Siporo muri rusange. Ibikorwa iyi bihari turabifasha kandi n’abafite gahunda tugakorana na bo."
Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC), Murema Jean Baptiste yavuze ko nk’ubuyobozi bishimira uko umwaka w’imikino wagenze muri rusange n’uburyo amakipe yazamuye urwego.
Mu mwaka w’imikino ushize, ikipe y’Akarere Karongi ni yo yari yegukanye igikombe mu bagabo mu gihe Akarere ka Gicumbi kari kacyegukanye mu gabore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!