00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frances Tiafoe yatunguye Rafael Nadal amukuramo muri 1/8 cya US Open

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 September 2022 saa 10:08
Yasuwe :

Frances Tiafoe yateye intambwe nini ya mbere mu buzima bwe yo gukura intsinzi kuri Rafael Nadal, amutsinze amaseti 3-1. Ibi byatumye ahita agera muri kimwe cya kane cy’irangiza muri US Open.

Umukino ugitangira Tiafoe yatsinze seti ibanza, ku manota 6-4, muri seti ya kabiri yatsinzwe na Nadal ku manota 4-6, iya gatatu Tiafoe arayitsinda ku manota 6-4 nanone, ndetse iyi ntsinzi ye ayishimangira atsinda iya kane ku manota 6-3.

Uyu musore w’imyaka 24 niwe utsinze Nadal mu marushanwa yose akomeye muri Tennis muri uyu mwaka. Tiafoe niwe kandi ubashije gutuma Nadal atagera muri kimwe cya kane cy’irangiza kuva muri Wimbledon ya 2017.

Nyuma yo gutsinda Nadal watwaye Grand Slam inshuro 22, Tiafoe ntabwo yizeraga ko ariwe ubikoze, agaragaza ukunezerwa kudasanzwe.

Ati “Ntabwo napfa kubona icyo mvuga. Ndishimye birenze, hafi no kurira. Numvaga kuba ngiye gukina na Nadal, ibyanjye byahise birangira, byonyine kuri njye no kumukora mu ntoki byari bihagije. Mwumve ko ntibuka n’ibyo twavuganye igihe namusuhuzaga kubera ubwoba.”

Tiafoe niwe mukinnyi w’Umunyamerika ugeze muri kimwe cya kane ari muto kuva kuri Roddick wabikoze muri 2006.

Nadal avuga ko uyu mwaka wamubereye ingora bahizi. Mu myiteguro y’irushanwa Rafael yagize uburwayi bwo mu nda, bituma adakora imyitozo ihagije yo kwitegura US Open.

Ati “Natsinzwe mu minota 15 ya nyuma y’umukino kuko nibwo nabonye ko intege zashize bitewe n’uburwayi bwo mu nda mfite. Ariko ndatekereza ko mu marushanwa akurikira nzaba nariteguye neza kandi nzaba uwo ndi we kuri iyo nshuro.”

Nyuma y’umukino, Nadal yerekeje mu Mujyi wa Mallorca muri Esipanye, aho umugore we ari kwitegura kwibaruka umwana wa kabiri, ndetse anitegura irushanwa rikurikiraho rya Lever Cup rizabera mu Bwongereza tariki ya 23-25 Nzeri 2022, ariko akazitabira mu gihe umugore we ameze neza.

Muri kimwe cya kane, Tiafoe uri ku mwanya wa 22 kw’isi arakina na nimero ya 11, Andrey Rublev nawe watsinze Cameron Norrie amaseti 3-0. Rublev kandi ni ku nshuro ya gatatu agiye gukina kimwe cya kane. Uyu mukino uzaba tariki ya 7 Nzeri 2022 kui Louis Armstron Stadium.

Ibyishimo byari byose kuri Tiafoe wari umaze kwandika amateka
Ntabwo Francis Tiafoe yemeraga ko ariwe watsinze Rafael Nadal
Rafael Nadal yatsinzwe na Tiafoe
Rafael ntazi neza igihe azagarukira mu marushanwa kuko agiye kwita ku mugore we utwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages