00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Forzza Bet yahagaritswe gukorera mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 July 2026 saa 03:01
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), rwahagaritse uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza).

RDB yatangaje ko ibyo bigomba guhita bitangira kubahirizwa guhera igihe iryo tangazo risohokeye, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026.

Iri hagarikwa rireba aho iki kigo gikorera hose, ibikorwa by’abagikorera (agents) n’ibikorwa byacyo bibarizwa kuri internet.

RDB yakomeje iti “Iki kigo gisabwe guhita gihagarika ibikorwa byacyo byose mu Rwanda, kikanahagarika kubyamamaza hamwe no gukoresha ibyapa byo kwimenyekanisha.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwavuze ko iri hagarikwa rishingiye ku gusanga iki kigo cyarakoraga ibikorwa bya Casino inshuro zitandukanye bitari mu ruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe cyahawe, kandi binyuranye n’itegeko rigenga ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

RDB yanagiriye inama abaturage yo kutitabira ibikorwa by’imikino y’amahirwe bya Baron Sports Gaming Ltd (Forzza).

Yashimangiye ko igikorwa icyo ari cyo cyose iki kigo cyakora nyuma y’aho iryo tangazo risohokeye, kizafatwa nko kwica amategeko, gikurikirwe n’ibihano bigenwa n’amategeko.

RDB kandi yibukije abahawe impushya z’ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe gukora bubahiriza amabwiriza agenga ibyiciro baherewe impushya.

Ubusanzwe ibikorwa by’imikino y’amahirwe bitatangiwe uruhushya cyangwa ibidafitiwe uburenganzira ntibyemewe.

Mu gihe bikozwe hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko harimo ibihano byo guhagarikwa kw’ibikorwa cyangwa kwamburwa uruhushya.

RDB yiyemeje kubungabunga imikorere myiza y’urwego rw’imikino y’amahirwe, ikanakurikirana ko ibikorerwa muri iyo mikino byubahiriza amategeko no kurengera abayitabira ndetse n’inyungu z’abaturage.

Forzza Bet yahagaritswe gukorera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages