00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Formula One: Lewis Hamilton na Max Verstappen bishimiye kuba bakinira mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 October 2026 saa 12:24
Yasuwe :

Abakinnyi b’ibihangange mu mukino wo gusiganwa mu modoka nto muri shampiyona ya Formula One, ari bo Lewis Hamilton na Max Verstappen bifuza gukina isiganwa rizabera muri Afurika, nta gihindutse rikazabera mu Rwanda.

Inkuru yabaye kimomo ko u Rwanda rushobora gushyirwa ku ngengabihe y’amasiganwa ya Formula One, rukazakira Grand Prix mu 2030, ikazaba ari imyaka 37 iri rushanwa ridakinirwa kuri uyu mugabane.

Mu gihe ari mu myiteguro y’isiganwa rya Singapore Grand Prix, Lewis Hamilton wegukanye Formula One inshuro zirindwi ukinira Ferrari, yagaragaje ko yifuza kuzabona iri siganwa riri kubera muri Afurika.

Ati “Nta makuru ahagije mbifiteho, gusa nabonye abantu babishyira ku mbuga nkoranyambaga. Ariko inshuro nyinshi nakunze kuvuga ko dukeneye Grand Prix muri Afurika. Kuri njye ni umugabane mwiza kuruta iyindi. Ahandi turahahora ariko nta mpamvu ihari ituma ho tutajyayo.”

“Iki kintu nagishyizemo imbaraga kandi Stefano yakomeje kubyitwaramo neza. Yagiye muri Afurika inshuro nyinshi mu myaka yatambutse, avugana n’abantu batandukanye mu minsi mike turakira amakuru meza.”

Verstappen ukinira Red Bull uheruka mu Rwanda mu 2024 ubwo yahembwaga nk’umukinnyi mwiza w’umwaka ku nshuro ya kane, yanejejwe n’isiganwa rishobobora kubera muri Afurika.

Ati “Mu by’ukuri niba ari byo koko, bizaba ari byiza cyane. Turashaka gusiganira ahantu hatandukanye n’aho dusanzwe dukinira. Ntekereza ko ahubwo ari ibikwiye gushyirwamo ingufu.”

“Nageze mu Rwanda rimwe birumvikana. Mureke dutegereze gusa twese tuzabyishimira nibiramuka bibaye.”

Undi ushaka gukina isiganwa ryo muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda ni George Russell ukinira Mercedes, wagaragaje ko ubwo yageraga muri Afurika mu 2025 yasanze ari ahantu heza hakwiriye isiganwa.

Ikinyamakuru RacingNews365 giherutse gutangaza ko ibiganiro by’u Rwanda bigeze ahashimishije, ndetse mu gihe gito kitarenze uyu mwaka hazatangazwa iby’imikoranire hagati ya Formula One n’u Rwanda.

Muri iyi mikoranire harimo ko u Rwanda ruzashyirwa ku ngengabihe ya 2030, na rwo rukinjira mu bihugu byakira amasiganwa aba mu mwaka.

Bivugwa ko umuhanda udasanzwe wo kuzakira iri rushanwa kandi uhoraho, uzubakwa mu bilometero 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga gishya cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Ni umuhanda ushobora kuzubwakwa n’umuhanga mu gushushanya imbata z’imihanda yo gusiganwa mu modoka, Alexander Wurz, wabaye n’umukinnyi wa Formula One, binyuze mu kigo cye cya WurzDesign.

Lewis Hamilton na Max Verstappen bifuza gukinira Grand Prix ya Formula One mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages