Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, wari Umunsi wa Gatanu w’iyi Mikino ihuza Ibigo by’Amashuri byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Amakipe y’u Rwanda yakinnye imikino 18, atsindamo 10, atsindwa irindwi mu gihe yanganyije umukino umwe.
Intsinzi ikomeye yabonetse mu gusiganwa ku maguru, aho Tuyishime Eric yegukanye umudali wa Zahabu muri metero 100, aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Zahabu muri iri rushanwa ry’uyu mwaka. U Rwanda kandi rwegukanye umudali w’Umuringa mu gusiganwa metero 4x100.
Mu mupira w’amaguru w’abakobwa batarengeje imyaka 15, Ikipe y’u Rwanda yatsinze Nyasore yo muri Kenya igitego 1-0, ikomeza kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe aho kuri ubu isigaje umukino umwe.
Muri Handball y’aba bakinnyi bakiri bato, abakobwa b’u Rwanda bakomeje urugendo rwabo rwo kwitwara neza, batsinda Mondo yo muri Tanzania ibitego 15-10.
U Rwanda rwahise rugira intsinzi eshanu mu mikino itanu, aho rufite amanota 15 kuri 15 ndetse ruyoboye amakipe atandatu ari muri iki cyiciro mbere yo gukina umukino wa nyuma ushobora kuruhesha igikombe.
Uyu musaruro uje ukurikira uw’ingimbi z’u Rwanda muri Volleyball y’abatarengeje imyaka, na zo ziyoboye amakipe atandatu nyuma yo gutsinda imikino itanu yose zakinnye, zikagira amanota 15 kuri 15 ndetse bikaba byitezwe ko zizegukana igikombe ku wa Gatanu kuko ikipe zihanganiye na yo umwanya wa mbere kuri ubu ishinjwa uburiganya bwo gukinisha umukinnyi mukuru.
Mu mupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka, CGFK yabaye indi kipe y’u Rwanda yabonye itike ya ½, nyuma y’umukino wayihuje na Urambo Day Secondary School yo muri Tanzania warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ugakomereza kuri penaliti aho iyi kipe yo mu Karere ka Kicukiro yatsinze 5-3.
Nyuma yo kubona itike ya ½ ku wa Kabiri, PSB Huye na yo yakomeje kwitwara neza mu mupira w’amaguru w’abakobwa batarengeje imyaka 20, itsinda Rines Secondary School yo muri Uganda ibitego 2-0.
Muri Volleyball y’abatarengeje imyaka 20, amakipe yombi y’u Rwanda yari yamaze kugera muri ½ ntiyahiriwe n’uyu Munsi wa Gatanu. Nyanza TSS yatsinzwe na Bukedea yo muri Uganda amaseti 3-1 mu bahungu, naho GS Indangaburezi itsindwa na Kesogon yo muri Kenya 3-0 mu bakobwa.
Basketball y’abakina ari batanu yakomeje guhesha u Rwanda umusaruro mwiza. ITS yatsinze St Cyprian High School yo muri Uganda amanota 80-64, mu gihe ESB Kamonyi y’abakobwa yatsinzwe na St Mary’s Kitende yo muri Uganda amanota 82-73. Amakipe yombi yamaze kubona itike ya ½.
Muri Basketball y’abakina ari batatu, abahungu ba ESB Kamonyi batsinze Seroma amanota 17-9, na bo babona itike ya ½ mu gihe abakobwa batsinze Itigi amanota 21-7 mu mukino wo guhatanira imyanya.
Muri Handball y’abatarengeje imyaka 20, GS Tabagwe yatsinzwe na Wampeewo Ntaake yo muri Uganda ibitego 38-22, naho Kiziguro SS itsinda Moi Kamusinga yo muri Kenya ibitego 25-24.
Amakipe y’u Rwanda ya Table Tennis yo ntiyahiriwe n’imikino ya ½ aho Team Rwanda 1 y’abahungu yatsinzwe na Seroma CHS yo muri Uganda imikino 3-1, ikipe y’abakobwa itsindwa na Kenya 3-1, naho Team Rwanda 2 y’abahungu itsindwa na Kibuli SS yo muri Uganda 3-0.
Ku wa 20 Kanama 2026 nta mikino myinshi iteganyijwe kubera ko ari Umunsi wahariwe Umuco, ariko mu mikino mike izaba harimo uwa Handball y’abakobwa batarengeje imyaka 20 uzahuza Kiziguro SS na Nyakack yo muri Kenya. Iyi kipe yo mu Rwanda isabwa gutsinda kugira ngo ishimangire kuzakina imikino ya ½.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!