00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buholandi: Emeline Imanizabayo yegukanye umudali wa Zahabu, yandika amateka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 April 2026 saa 09:18
Yasuwe :

Umunyarwandakazi, Emeline Imanizabayo, yegukanye umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagore basiganwa ku maguru muri metero 5000, mu isignwa ryiswe ‘Seven Hills Run’ ribera mu Buholandi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mata 2026, ni bwo hakinwe iri siganwa mpuzamahanga ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Maguru mu Buholandi.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 170 bari mu byiciro bitandatu bitandukanye by’abato batarengeje imyaka 20 n’abakuru mu bagabo no mu bagore.

Imanizabayo ni we mukinnyi ukomoka mu Rwanda witabiriye iri rushanwa wenyine, akaba yari ahanganye mu cyiciro cy’abagore bakuru.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 uri mu bakomeye mu Rwanda mu gusiganwa ku maguru, yitwaye neza kuko yasoje metero 5.000 akoresheje iminota 15 n’amasegonda arindwi.

Yakurikiwe n’Umunya-Finland, Ilona Mononen, yasize amasegonda atatu, naho Maurine Jepkoech Chebor wo muri Kenya aba uwa gatatu arushwa amasegonda umunani n’uwa mbere.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine, bose bashimye Imanizabayo bamwifuriza “gukomeza gutera imbere”.

Imanizabayo wanashyizeho agahigo ko gusiganwa ibihe bito muri iri siganwa, asanzwe asiganwa no muri metero 15.000, metero 10.000, metero 3.000 na metero 1.500.

Emeline Imanizabayo yegukanye isiganwa rikomeye rya 'Seven Hills Run'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages