Impamvu yatangaje ni uko atakwemera gutegekwa gufata urukingo rwa Covid-19 ruri mu bisabwa kugira ngo umuntu abe yakwitabira irushanwa iryo ariryo ryose.
Muri Mutarama, Djokovic yirukanywe mui Australia bitewe n’ibwiriza rya Leta ritemerera abatarikingiza kwinjira mu gihugu. Byatumye adakina mu irushanwa rya Australian Open.
Aganira na BBC, Novak Djokovic yatangaje ko kutitabira amarushanwa nka ‘French Open’ hejuru y’icyemezo cye cyo kutikingiza ari cyo “giciro ateganya kwishyura.”
Djokovic uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’Isi rw’abagabo bakina Tennis yanavuze ko atagomba kugereranywa n’abarwanya gahunda za Leta zo gufata inkingo. Gusa yavuze ko ashyigikiye uburenganzira bw’umuntu ku giti cye bwo kwihitiramo gufata cyangwa kudafata urukingo.
Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga uburyo butari bwiza yari afashwemo bwo kutemererwa kuvugisha itangazamakuru kandi yari abikeneye mu gihe urubanza rwari rugikomejereje muri Australia.
Kuba yari afungiye ahantu hamwe cyari ikintu cyamugoye nk’uko yabyivugiye kongeraho ko yaciwe intege n’uburyo bagenzi be bakina umukino wa Tennis bitwaye mu kibazo cye.
Bamwe muri bo harimo Rafael Nadal wavuze ko “gukingirwa bikurikizwa kuko ari inama yatanzwe n’abaganga.”
Ikindi Djokovic yagarutseho ni uko gusaba abakinnyi kwikingiza byahindurwa mu amarushanwa ari imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!