00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CS Karongi Academy yegukanye irushanwa ryo koga mu mazi magari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2026 saa 11:28
Yasuwe :

Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi Academy (CSKA) ni yo yegukanye irushanwa ry’igihugu ryo koga mu mazi magari, RAF National Open Water Swimming Championship, nyuma yo gukusanya amanota 280 muri iri rushanwa ryahuje abakinnyi 107 baturutse mu makipe atandatu yo hirya no hino mu Rwanda.

Iri rushanwa ryateguwe na Rwanda Aquatics Federation ku bufatanye n’Akarere ka Karongi, rikaba ryarabereye ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi ku wa 8 Kanama 2026.

CSKA yakurikiwe na Vision Jeunesse Nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, yabonye amanota 174, mu gihe Cercle Sportif de Kigali (CSK) yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 71.

Iri rushanwa ryari ryasubiye i Karongi nyuma y’imyaka ine, kuko ari ho ryatangiriye mu 2022. Mu 2023 ryabereye ku Kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana, mbere y’uko ryongeye gusubira ku Kiyaga cya Kivu muri uyu mwaka.

Abakinnyi 107 bari bahagarariye amakipe atandatu bitabiriye irushanwa, mu rwego rwo guhatanira amanota no kwerekana ubushobozi bwabo mu mukino wo koga mu mazi magari.

Kuba iri rushanwa rihuza abakinnyi baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu bifatwa nk’umwanya wo guteza imbere impano nshya no guha abakinnyi ubunararibonye mu marushanwa akorerwa mu mazi magari.

Umushyitsi mukuru yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco hamwe na Meya w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, ndetse n’inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa.

Visi Perezida wa Mbere wa Rwanda Aquatics Federation, Betty Umuhoza, yashimiye abakinnyi bose bitabiriye irushanwa, abatoza ndetse n’ababyeyi baherekeje abana babo.

Yavuze ko uruhare rw’ababyeyi n’abatoza ari ingenzi mu iterambere ry’abakinnyi, kuko ari bo bafasha abana gukomeza imyitozo, kwitabira amarushanwa no kugira umurongo mwiza wo gukurana siporo.

Ati “Turashimira abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa, abatoza babateguye ndetse n’ababyeyi baherekeje abana babo. Uruhare rwanyu ni ingenzi cyane mu kubaka ejo hazaza h’umukinnyi.”

Umuhoza yasabye abakinnyi n’amakipe gukomeza guteza imbere ‘Open Water Swimming’, kugira ngo uyu mukino ukomeze kumenyekana mu Rwanda kandi utange amahirwe menshi ku bana bafite impano yo koga.

Yanashimiye Intara y’Iburengerazuba n’Akarere ka Karongi ndetse na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye bagaragaje mu kwakira iri rushanwa, avuga ko ubufatanye hagati ya RAF n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu kugeza siporo ku rubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Urubyiruko rwasabwe kuzibukira ibiyobyabwenge

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimye Rwanda Aquatics Federation ku gikorwa cyo gutegurira iri rushanwa i Karongi, avuga ko siporo ari imwe mu nzira zikomeye zo guteza imbere urubyiruko.

Yasabye urubyiruko gukoresha siporo nk’uburyo bwo guteza imbere impano zabo, kugira ubuzima bwiza no kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira ejo hazaza habo.

Ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Siporo ibafasha kugira intego, gukoresha neza igihe cyabo no kubaka ejo hazaza. Turabasaba gukomeza gukunda siporo no kwirinda ibiyobyabwenge.”

Guverineri Ntibitura kandi yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo izizwi nk’ibyuma, avuga ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo no ku hazaza habo.

Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye guhitamo ibikorwa bibateza imbere, birimo siporo, uburezi, umurimo no guteza imbere impano zabo.

RAF ivuga ko aya marushanwa atanga amahirwe ku bakinnyi yo kubona ubunararibonye no gukomeza gutegurwa ku rwego rwo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Nyuma ya Open Water Swimming Championship, amaso y’abakunzi b’umukino wo koga azahindukira ku Shampiyona y’Igihugu yo Koga, RAF National Swimming Championship, iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 22 Kanama 2026.

Iri rushanwa rizaba rifite umwihariko wo guha abakinnyi amahirwe yo kugaragaza ubushobozi no kubona ibipimo bizashingirwaho mu gutoranya abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

Amwe mu mafoto yaranze irushanwa:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages