00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yahize kwisubiza Irushanwa ryo Kwibuka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 May 2024 saa 04:18
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Cricket ifite icyizere cyo kwisubiza Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 10 aho ryitabiriwe n’ibihugu umunani.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.

Iri rushanwa ryiswe "T-20 International Women’s Tournament" ryitabiriwe n’ibihugu umunani birimo; Uganda, Kenya, Nigeria, Malawi, Zimbabwe, Cameroun, Botswana n’u Rwanda kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza ku ya 8 Kamena 2024 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Umukino wa Cricket kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igiye kurwana ku gikombe yegukanye umwaka ushize itsinze Ikipe y’Igihugu ya Uganda ubwo iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya cyenda.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Byiringiro Emmanuel, yavuze ko Ikipe y’u Rwanda imaze kugera ku rwego rushimishije ku buryo hari icyizere cyo kongera kwegukana igikombe.

Ati "Icyizere kirahari nk’uko intego yacu ibivuga, dukura kuri buri ntambwe. Ubu ntitujya mu irushanwa tugiye kwitabira, tujyayo tugiye kurushanwa. Ubu amakipe aza yikandagira azi ko igikombe kirasigara mu Rwanda. Aho ikipe yacu igeze ubu, irakomeye kandi ndizera ko tuzitwara neza."

Yongeyeho ko kuba iri rushanwa ari ryo rya mbere ryitabirwa n’ibihugu byinshi mu bagore byatumye ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani bishaka kuryitabira nubwo bitakunze.

Ati "Umwihariko ni uko twahisemo abakobwa mu gutegura iri rushanwa, ibihugu byinshi ntibibona ko Cricket y’abakobwa ari ingenzi. Ikindi ni ubutumwa dutanga; Kwibuka n’ubumwe ku baryitabira bose. Ikindi ni uburyo dutegura irushanwa n’uburyo turigeza ku Isi hose. Muri COVID-19 ni twe twenyine twabashije gukoresha irushanwa. Abenshi barashaka kuza kutwigiraho."

Zimbabwe, Cameroun na Malawi ni byo bihugu bigiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu gihe Uganda, kimwe n’u Rwanda, imaze kuryitabira inshuro 10.

Mu nshuro icyenda ziheruka, Ikipe y’Igihugu ya Kenya ni yo imaze kuryegukana inshuro nyinshi (4), ikurikirwa na Uganda na Tanzania zimaze kuryegukana inshuro ebyiri mu gihe u Rwanda rurifite inshuro imwe.

Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Gicurasi, abagize amakipe yose azakina irushanwa ry’uyu mwaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bunamira inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguwe.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by'Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda, Emmanuel Byiringiro, yavuze ko Ikipe y'Igihugu y'Abagore imaze gukomera
Icyizere ni cyose ku Ikipe y'u Rwanda
Cameroun na Malawi biri mu bihugu byitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere
Abakapiteni b'amakipe bifotozanya igikombe cy'Irushanwa ryo Kwibuka bagiye guhatanira
Amakipe yose yitabiriye iri rushanwa yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
U Rwanda rwegukanye iri rushanwa mu 2023 ndetse byari ku nshuro yarwo ya mbere
Gahunda y'imikino yose igizwe irushanwa ry'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .