Ibirori by’Umunsi w’Igikundiro byabaye ku wa Gatandatu, tariki 3 Kanama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.
Ibi birori byabaga ku nshuro ya karindwi, Gikundiro ibikoresha yerekana abakinnyi n’abatoza, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gukurikiraho.
Kuri iyi nshuro byateguwe n’umufatanyabikorwa wayo yambara ku kuboko kw’ibumoso ari we Chooplife, Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe.
Kuva ibi birori byatangira gukorwa, ni ubwa mbere hatanzwe igikombe ku ikipe yatsinze umukino ubisoza, aho ku ikubitiro ‘Choplife Cup 2024’ yegukanywe na Azam FC yo muri Tanzania yatsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Umuyobozi Mukuru wa Choplife mu Rwanda, Cyuzuzo Aimée Pacifique yavuze ko bishimira uko iki gikorwa cyagenze.
Ati “Nk’abaterankunga bakuru b’iki gikorwa, twishimiye cyane gukorana na Rayon. Iki gikorwa cyari icyo kwishimira ibyo twagezeho mu mwaka ushize ndetse no kugaragaza ko tuzakomezanya no muri uyu mwaka w’imikino.”
Cyuzuzo yakomeje avuga icyo iyi mikoranire ifasha iyi sosiyete.
Ati “Imikoranire yacu igaragaza uburyo twiyeguriye imikino n’imyidagaduro duteza imbere impano z’imbere mu gihugu ndetse tunarushaho gushimangira ubumwe muri Sosiyete Nyarwanda kandi turifuriza amahirwe Rayon Sports mu mwaka w’imikino mushya.”
Mu mwaka w’imikino ushize ni bwo Choplife yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Rayon Sports, aho iyi kipe iyambara ku kuboko na yo ikayifasha mu bikorwa bitandukanye birimo kuzamura impano z’abakiri bato, kuyifasha mu miyoborere, ibirori n’ibindi.
Choplife y’Umunya-Nigeria, Mr Eazi, ni sosiyete y’imikino y’amahirwe ikorera mu bihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Iburengarazuba, ikaba ifite intumbero zo gukomeza kwagura imbibi ikagera mu bihugu byose byo muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!