00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN: U Rwanda ntirwatashye amara masa ruzahabwa miliyoni 130

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 2 February 2016 saa 11:36
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasezerewe muri ¼ cya CHAN ntiyabasha gukomeza ku mukino wa nyuma w’irushanwa nk’uko miliyoni z’Abanyarwanda babyifuzaga, ariko nibura rwagenewe miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda, kimwe nk’uko nta kipe yitabiriye izataha imbokoboko.

Ikipe yose yabonye itike yo kwitabira irushanwa rya CHAN 2016 igasezererwa mu matsinda ari iya nyuma, yagenewe ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika (hafi miliyoni 74 z’amafaranga y’u Rwanda), iya gatatu mu itsinda yatahanye ibihumbi 125 by’amadorali ya Amerika (hafi miliyoni 93 z’amafaranga y’u Rwanda).

Amakipe ane yasezerewe muri ¼ cy’irangiza harimo n’u Rwanda, Tunisia, Cameroun na Zambia, buri imwe yagenewe ibihumbi 175 by’amadolari (hafi miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda).

Amakipe abiri azahanganira umwanya wa gatatu azahabwa ibihumbi 250$ buri imwe (hafi miliyoni 186 z’amafaranga y’u Rwanda) naho igihugu kizatsindirwa ku mukino wa nyuma cyo kizahabwa ibihumbi 400$ (asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ikipe ya mbere izamenyekana tariki 07 Gashyantare 2016. Izatwara igikombe na izahabwa ibihumbi 750 by’amadorali ya Amerika asaga miliyoni 560 z’amafaranga y’u Rwanda, ikazaba ibaye igihugu cya kane gitwaye icyo gikombe nyuma ya RDC mu mwaka wa 2009, Tunisia mu 2011 na Libya mu mwaka wa 2014.

CAF yateguye iri rushanwa yavuze ko ibihembo byose amakipe azegukana muri CHAN bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadorali ya Amerika n’ibihumbi 250, hafi miliyari ebyiri na miliyoni 430 n’ibihumbi 744 by’amafaranga y’u Rwanda.

Amakipe ane yarokotse muri ¼ azagaruka mu kibuga tariki ya 3 na 4 Gashyantare 2016, yishakemo abiri agera ku mukino wa nyuma. Imikino izabera kuri Stade Amahoro na Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Imikino ya ½ izatangira tariki ya 03 Gashyantare 2016 ikipe ya Guinea ikina na RDC kuri Stade Amahoro i Remera saa kumi z’umugoroba.

Umukino wa kabiri uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 04 Gashyantare 2016 saa kumi, uhuze Côte d’Ivoire na Mali.

Amakipe azabasha kwitwara neza azahita ajya ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa uzaba tariki ya 07 Gashyantare 2016 kuri Stade Amahoro saa kumi n’ebyiri n’igice, ukazabanzirizwa n’uwo gushaka umwanya wa gatatu uzatangira saa cyenda z’umugoroba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages