Umutoza yavuze ko akazi gakomeye kagikomeje ku ikipe y’Amavubi ariyo mpamvu bagiye mu rubura ndetse no mu rwogero kugira ngo bashire umunaniro babone uko bakomeza kwitegura indi mikino yo mu itsinda.
Mckinstry wari umaze iminsi adafitiwe icyizere n’abakunzi b’Amavubi batari bake, yongeye kwigarurira abafana nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma mu mikino ya CECAFA yabereye muri Ethiopia, nubwo bagiye nta mahirwe bahabwa nyuma yo gutsindwa na Libya mu rugo mu guhatanira kuzitabira igikombe cy’Isi cya 2018.
Kuva icyo gihe Amavubi yagiye yitwara neza haba mu mikino ya gishuti yakinnye yitegura CHAN, inganya na Cameroun inatsinda RDC.
By’umwihariko, gutsinda umukino wa mbere, imbere y’imbaga y’abafana bari buzuye Stade Amahoro, byongereye icyizere Mckinstry.
Mckinstry yahawe inshingano zo kugeza Amavubi kure hashoboka muri iyi mikino, ariko we yavuze ko umusaruro wose uzaboneka uzaterwa n’uburyo ikipe izakomeza gushyigikirwa n’abafana ndetse ko icyihutirwa ari ugukora ibishoboka Amavubi agasohoka mu matsinda.



















TANGA IGITEKEREZO