Umukino wabimburiye iyindi ku Cyumweru ni uwo mu Itsinda F wahuje Ikipe y’Igihugu ya Congo Kinshasa n’iya Maroc.
Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 aho icya Maroc cyatsinzwe na Achraf Hakim hakiri kare, ku munota wa gatandatu, ahawe umupira na Hakim Ziyech naho Silas Mvumpa aza kwishyura ku munota wa 76 ahawe umupira na Elie Meshake.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yabonye amahirwe yo kwishyura hakiri kare, ariko Cédric Bakambu ahusha penaliti yo ku munota wa 42.
Saa Moya z’umugoroba, habaye undi mukino wo muri iri tsinda, Ikipe y’Igihugu ya Tanzania itari ifite Umutoza Mukuru Adel Amrouche uherutse kwirukanwa nyuma yo gutoza umukino wa mbere, ikina n’iya Zambia.
Tanzania yabonye igitego hakiri kare gitsinzwe na Saimon Msuva ku munota wa 12 ariko biza kurangira Zambia yari yabonye ikarita y’umutuku, yahawe Kabwe ku munota wa 44, yishyuye ku gitego cya Patson Daka akoresheje umutwe ku munota wa 88.
Iyo Tanzania itsinda uyu mukino yari kuba ikoze amateka yo gutsinda umukino wayo wa mbere mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika mu nshuro ehsatu imaze kucyitabira.
Kuri ubu muri iri Tsinda F, Ikipe y’Igihugu ya Maroc ni yo iyoboye n’amanota ane, ikurikiwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’amanota abiri inganya na Zambia mu gihe Tanzania ari iya nyuma n’inota rimwe.
Iri tsinda rizasoza imikino yayo ku wa Gatatu aho Zambia izakina na Maroc mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izisobanura na Tanzania.
Undi mukino wabaye ku Cyumweru ni uwo mu Itsinda E aho Afurika y’Epfo yanyagiye Namibia ibitego 4-0 ikagira amanota atatu ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Mali ya mbere n’amanota ane.
Kuri uyu wa Mbere haratangira gusozwa imikino yo mu matsinda aho mu Itsinda A rikina saa Moya, Guinée Bissau irakina na Nigeria naho Côte d’Ivoire yisobanure na Guinée Equatoriale.
Mu Itsinda B rikina saa Yine z’ijoro, Mozambique irakina na Ghana naho Cap-Vert yisobanure na Misiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!