Iyi nzu yatangiriye mu Karere ka Huye mu 2014 ariko nyuma iza kwimukira i Kigali aho ikorera ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama.
Abayishinze bagaragaza ko yagiye yiyubaka ikagura ibikoresho bihagije kandi bigezweho bifasha umubare mwinshi w’abahagana gukora siporo kandi mu buryo bwiza bugezweho.
Ibirori byo ku wa 10 Kanama 2024 byatangijwe n’imyitozo yo kurushanwa gukora siporo, bishimisha abasanzwe bakorera imyitozo ngororamubiri muri ‘Cali Fitness’ bishimira igihe cy’imyaka 10 bamaze babungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.
Umwe mu bahakorera imyitozo ngororamubiri, David Toovey, yavuze ku kamaro ko gukora siporo cyane ko Cali Fitness iri muri Gym zamufashije kwita ku buzima bwe.
Yagize ati “Inama nagira abantu ni ko bagerageza bagakora siporo kuko zifasha kugira ubuzima bwiza. Abadashoboye kwikoresha izi siporo bagana ahabugenewe zikorerwa bakabafasha kuzikora cyane ko binaruhura ubwonko.”
Katabarwa ari mu bagore bakorera imyitozo muri ‘Cali Fitness’ yavuze ko amaze imyaka itandatu agannye iyi nzu.
Ati “Abagore n’abakobwa ndetse n’abakuze badakora imyitozo ngororamubiri bakwiye kumenya ko ari byiza ku buzima bwabo, bagomba kumenya ko ari cyo gihe cyabo cyo gukora siporo.”
Munyengango Yvan uyobora akaba na nyiri ‘Cali Fitness’ yagarutse ku cyo iyi nzu yamariye abayigannye mu gihe cy’imyaka 10, ariko avuga ko irajwe ishinga no gukomeza kugeza serivisi zayo kuri bose mu gihugu.
Ati “Dushingiye ku byagezweho, icyo duteganya mu myaka iri mbere ni ugukomeza gukorana na Leta tugashishikariza abantu gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no kwaguka nka ‘Cali Fitness’ ikagera mu bindi bice by’Igihugu”.
Munyengango yongeyeho ko abantu bagomba gukora siporo by’umwihariko kuzikorera mu nzu zabugenewe [Gyms] kuko hari ababihuguriwe bafasha buri muntu mu buryo bumunogeye.
Inzu ya ‘Cali Fitness’ yakira abayigana harimo abishyura ku munsi, abafata ifatabuguzi ry’ukwezi cyangwa abafata iry’umwaka bakagabanyirizwa ibiciro kandi bakajya bajya muri siporo inshuro zose babyifuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!