Ku wa 27 Nyakanga 2026, ni bwo mu Mujyi wa Glasgow muri Écosse, hakomeje kubera Imikino ya Commonwealth ihuza abakinnyi bo mu bihugu bihuriye muri uyu muryango w’ibikoresha Icyongereza, aho barushanwa muri siporo zitandukanye buri myaka ine.
Uyu mwaka, u Rwanda rwitabiriye iyi Mikino ku nshuro ya gatanu, aho ruhagarariwe n’abakinnyi 10, barimo batanu bo mu byiciro bitandukanye byo gusiganwa ku maguru. Aba ni Iribagiza Honorine, Niyonkuru Florence, Uwitonze Claire, Imanizabayo Emeline na Umutesiwase Magnifique.
Aba bakinnyi batozwa na Ndacyayisenga Jean Pierre, barushanwa mu gusiganwa mu ntera ya metero 200, 400, 800, 5000 n’intera ya metero 10.000.
Ku wa 27 Nyakanga, Niyonkuru yahatanye mu basiganwa mu ntera ya metero 10.000 mu bagore, agera ku murongo ari uwa gatatu, akoresheje iminota 31, amasegonda 55 n’ibyijana 47.
Yahise ahabwa umudali w’Umuringa ari na wo wa mbere u Rwanda rubonye muri iyi mikino, akaba yakurikiye Rose Davies wo muri Australia wabaye uwa mbere amurusha amasegonda 16, na Diana Wanza wo muri Kenya wamurushije amasegonda atanu.
Niyonkuru Florence yamaze amezi abiri yitozanya na Imanizabayo Emeline kugira ngo bazitware neza muri iri rushanwa, ibyatumye bombi batitabira ‘Kigali International Peace Marathon’ yabaye ku wa 14 Kamena 2026.
Andi mateka Niyonkuru Florence aheruka kwandika ni ukwegukana umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero ibihumbi 10 muri ‘TCS World 10K Bengaluru’ yabereye mu Buhinde.
Muri siporo yo koga, u Rwanda ruhagarariwe na Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean na Echessah Axela Marta aho barushanwa mu koga mu ntera ya metero 50, 100 na 200 (mu gukura umusomyo), metero 50 (bunyugunyugu), mu ntera ya metero 50 n’iya 100 (ngarama) na metero 50 (makeri).
Echessah Axela Marta na Ntwali Jayden bombi basoreje ku mwanya wa gatanu bakinnye mu koga bunyugunyugu.
U Rwanda rwinjiye mu Muryango wa Commonwealth mu 2009, rutangira kwitabira imikino yawo mu 2010 ubwo yari yabereye i Delhi mu Buhinde.
Ahandi u Rwanda rwabonye umudali ni mu Mikino y’Urubyiruko (Commonwealth Youth Games) wegukanywe n’Ikipe ya Beach Volleyball, yari igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope, aho begukanye umudali w’Umuringa babaye aba gatatu i Bahamas mu 2017.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!