00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere ababigize umwuga muri ‘eSports’ bagiye guhanganira umwanya wa mbere mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 November 2025 saa 10:51
Yasuwe :

Abakinnyi bagize umwuga gukina imikino yo ku ikoranabuhanga ya ‘eSports’ by’umwihariko umupira w’amaguru, bagiye guhurira mu irushanwa rizasiga hamenyekanye abazajya basohokera igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Tariki ya 29 Ugushyingo 2025, ni bwo kuri Kigali Multimedia Hub hateganyijwe irushanwa ryiswe Kigali Gamers League, rikazahuriza hamwe abakinnyi b’amakipe 16.

Muri uyu mwaka ni bwo mu Rwanda habereye imikino Nyafurika ya eSports yahuje abakinnyi bakomeye muri Afurika mu irushanwa ryegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfo, Zaid April, mu gihe Umunyarwanda, Nyamwasa Praise, yavuyemo nta nota na rimwe.

Imwe mu mbogamizi uyu mukinnyi yagaragaje ni ukubura uko yitegura, no kuba nta rushanwa na rimwe riba mu Rwanda ryatuma amenyera amarushanwa nk’aya ugereranyije n’uko bikorwa mu bindi bihugu.

Ikindi kandi uyu mukinnyi yakinny iri rushanwa kuko ari umwe mu bamenye mbere ko iyi mikino igiye kubera mu Rwanda, gusa atoranywa nta kigaragaza ko ari we uyoboye abandi ku buryo yahagararira igihugu.

Iyi ni yo mpamvu abakina uyu mukino biyemeje kwishyira hamwe bakajya bategura irushanwa ryazajya rihuza abakina uyu mukino buri kwezi, abafite amanota menshi bagashakirwa uburyo bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga cyangwa andi yose yakwakirwa mu Rwanda.

Abazakina iri rushanwa bazakoresha ibikoresho bigezweho bya PS5, ndetse bakine EA Sports FC 25.

Abahanga muri eSports bagiye kwishakamo azajya bahagararira igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages