00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank yateye inkunga abakinnyi batanu bazakina ’Rwanda Mountain Gorillla Rally 2026’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2026 saa 11:32
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda PLC, ifatanyije na KCB Group, yateye inkunga abakinnyi batanu barimo Queen Kalimpinya na Karan Patel, bazahatana mu Irushanwa Mpuzamahanga ryo Gusiganwa mu Modoka rya “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026” riteganyijwe tariki 10-12 Nyakanga.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nyakanga 2026, ni bwo kuri Zaria Court Kigali habereye umuhango wo gutangaza ku mugaragaro iri rushanwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika, aho uyu mwaka ryitezwemo imodoka 36.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPR Bank Rwanda PLC, Godfrey Kariuki Kamau, yashimiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka no kuri Moto (RAC) uburyo rikomeje guteza imbere umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda no gutuma iri rushanwa ryitabirwa n’abapilote bakomeye muri Afurika.

Yakomeje agira ati “Dutewe ishema no gufatanya namwe. Nka kimwe mu bigo bigize KCB Group, BPR Bank Rwanda PLC yishimiye gushyigikira gahunda ziteza imbere umuryango kandi birigaragaza. Siporo iracyari hamwe mu hantu hatera imbaraga urubyiruko, hazamura impano n’ubukerarugendo ndetse hakagira uruhare mu kuzamuka k’ubukungu.”

Yagaragaje kandi ko mu myaka itambutse, KCB yashoye asaga miliyari 3,5 z’Amashilingi ya Kenya mu guteza imbere siporo zitandukanye zirimo Imikino Ngoramubiri, Rugby, Umupira w’Amaguru, Volleyball, Chess, Golf n’izindi, hagamijwe guteza imbere no kuzamura abaturage.

Ati “By’umwihariko mu mikino yo gusiganwa mu modoka, twashoye asaga miliyari 11 y’Amafaranga y’u Rwanda mu myaka ishize, abapilote n’ababungirije tubafasha kwitabira no kugaragaza ubushobozi bwabo mu marushanwa anyuranye.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko uyu mwaka bashyize miliyoni 150 Frw mu mitegurire y’irushanwa, banashyigikira amakipe atanu arimo iya Karan Patel, Queen Kalimpinya, Oscar Ntambi, Tinashe Gatimu na Nikhil Sachania.

Queen Kalimpinya uri mu bakinnyi b’Abanyarwanda bazakina iri rushanwa, yavuze ko baryiteguye neza ndetse bizeye kuzagira amanota meza kuko bagiye gukinira mu mihanda ya Nemba na Ruhuha basanzwe bamenyeranye.

Ati “Uko ugenda urushaho kumenyarana n’imodoka ni ko ugenda uzamura ibihe byawe bikaba byiza. Nizeye ko kuri iyi nshuro tuzagira umwanya uri hejuru y’uwo twagiye tugira.”

Karan Patel wegukanye Shampiyona Nyafurika ya 2023 n’iya 2024, ndetse akaba yaratwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally muri iyo myaka, yavuze ko yishimiye kongera kuyikina.

Ati “Turiteguye nk’ibisanzwe, dukunda u Rwanda, dukunda kuba turi hano, turakora ibishoboka kugira ngo imodoka izaba yiteguye akazi kari imbere.”

Uyu mukinnyi yashimiye BPR Bank Rwanda PLC na KCB Group byamufashije gukoresha neza imodoka ye yari yakoreye impanuka mu isiganwa riheruka, kugira ngo izabashe gukina muri Rwanda Mountain Gorilla Rally y’uyu mwaka.

Zimwe mu modoka zitezwe cyane muri Rwanda Mountain Gorillla Rally 2026 zizaba ziriho ibirango bya BPR Bank
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangajwe ku mugaragararo Rwanda Mountain Gorillla Rally 2026
Perezida wa RAC, Gakwaya Christian, yashimiye abaterankunga ba Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BPR Bank, Godfrey Kariuki Kamau, yavuze ko bazakomeza kugira uruhare mu guteza imbere umukino wo gusiganwa mu modoka
Queen Kalimpinya ari mu bapilote batanu batewe inkunga BPR Bank mu irushanwa ry'uyu mwaka
Karan Patel (iburyo) ari mu bitezwe mu irushanwa ry'uyu mwaka
Amakipe y'abapilote batanu batewe inkunga na BPR Bank ifatanyije KCB bifotozanya n'abayobozi

Amafoto: Umwari Sandrine

Video: Ndacyayisenga Emmanuel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages