Imikino isigaye muri UEFA Champions League, yose izakinirwa muri Portugal nk’imwe mu ngamba zo gusoza iri rushanwa mu mutuzo muri ibi bihe bya Coronavirus.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Atlético Madrid yashyize hanze itangazo rivuga ko mu bizamini byafashwe abayigize hagaragayemo babiri banduye Covid-19 bahita bashyirwa mu kato.
Yagize iti "Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama abagize ikipe ya mbere bose bajyanywe gufatwa ibizamini muri Ciudad Deportiva de Majadahonda nk’uko amasezerano ya UEFA abiteganya ku makipe azitabira imikino ya ¼.”
“Uyu munsi, ibisubizo byagaragaje ko harimo babiri banduye, ubu bakaba bari mu kato mu ngo zabo kandi byahise bimenyeshwa inzego z’ubuzima zo muri Espagne na Portugal, UEFA, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwami bwa Espagne, Federasiyo ya Portugal ndetse n’Inama Nkuru ya Siporo.”
Iyi kipe yasabye kandi UEFA ko abo banduye bagirwa ibanga mu gihe bari guhuza amategeko mashya ya UEFA n’ayabo, aho bazabatangaza mu gihe cya vuba.
Atlético Madrid izajya mu kibuga ku wa Kane tariki ya 13 Kanama, ihura na RB Leipzig mu mukino uzabera mu Mujyi wa Lisbon.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!