Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi nk’uko IGIHE yabyemerejwe n’Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Yoto Fabrice.
Yavuze ko ubwo baherukaga kuvugana ku wa Kabiri, Imtiaz atari arwaye bikomeye, ariko yagombaga kubagwa mu bitaro by’i Bujumbura kuri uyu wa Kane.
Din Imtiaz yari umwe mu ba-pilote b’abanyamahanga bakina umukino wo gusiganwa mu modoka, ariko bazwi mu Rwanda kubera kwitabira amarushanwa yaho menshi.
Mu 2018, ubwo yakinanaga na Bigirimana Christophe, begukanye Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mukino nubwo bari babaye aba kabiri muri Rallye des Mille Collines yasozaga umwaka.
Mu Ukwakira 2024, yitabiriye isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ariko akinira ku byangombwa bya Uganda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!