00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anthony Joshua yarokotse impanuka y’imodoka yaguyemo abantu babiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 December 2025 saa 04:13
Yasuwe :

Umukinnyi ukomeye w’Iteramakofe, Umwongereza Anthony Joshua, yakoze impanuka ikomeye aho imodoka ebyiri zagonganye, abantu babiri hahasiga ubuzima. Joshua we yajyanywe mu bitaro.

Amafoto n’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Anthony Joshua yicaye inyuma mu modoka nta kintu yambaye hejuru, akikijwe n’ikirahuri cyamenetse.

Itangazamakuru ryo muri Nigeria ryatangaje ko Joshua yari yicaye inyuma mu modoka yagonganye n’indi modoka yari ihagaze.

Bivugwa ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Lagos-Ibadan mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Mu mashusho, Joshua yagaragaye ataka cyane ubwo yavaga mu modoka yangiritse cyane.

Polisi ya Nigeria yatangarije BBC ko Joshua w’imyaka 36 yakomeretse byoroheje ariko “ameze neza”.

Yongeyeho ko abantu babiri ari bo bapfiriye muri iyi mpanuka mu gihe Joshua n’abandi bakomeretse bajyanywe mu bitaro bitigeze bitangazwa.

Adeniyi Orojo wabonye iyo mpanuka iba, yabwiye The Punch yo muri Nigeria ko imodoka ya Lexus n’iya Pajero ari zo zagonganye.

Ati “Joshua yari yicaye inyuma y’umushoferi, hari n’undi muntu umwicaye inyuma. Hari undi mugenzi wari wicaye iruhande rw’umushoferi, bivuze ko bari bane muri Lexus yangiritse cyane. Abashinzwe umutekano we bari mu yindi modoka yari inyuma yabo mbere y’impanuka.”

Amasaha make mbere y’impanuka, Saa Yine n’Igice za mu gitondo, Joshua yashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram akina Table Tennis hamwe n’undi mugabo.

Anthony Joshua amaze iminsi muri Nigeria nyuma yo gukina na Jake Paul ku wa 19 Ukuboza 2025.

Anthony Joshua wari wicaye inyuma y'umushoferi, yakomerekeye mu mpanuka yakoreye muri Nigeria
Joshua yakuwe mu modoka ataka cyane
Polisi ya Nigeria yemeje ko iyi mpanuka yaguyemo abantu babiri
Abantu benshi bahuriye ahabereye impanuka, bagerageza gufasha abakomeretse
Amasaha make mbere y'impanuka, Joshua yari yashyize amashusho kuri Instagram ari gukina Table Tennis
Anthony Joshua yaherukaga gutsinda Jake Paul amukubise K.O ku wa 19 Ukuboza 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages