00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ANOCA Zone V: U Rwanda rwegukanye imidali mu minsi ibiri ibanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2026 saa 05:46
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda iri mu Mikino ya ‘ANOCA Zone V Youth Games 2026’ iri kubera i Nairobi muri Kenya, yatangiye neza aho abakinnyi bayo begukanye imidali mu gusiganwa ku magare, Imikino Ngororamubiri no Koga, mu minsi ibiri ya mbere y’iri rushanwa.

Iyi mikino ihuza urubyiruko rwo mu bihugu bigize Zone V, yatangiye ku wa 24 Kanama 2026 ikazasozwa ku wa 28 Kanama 2026. Yitabiriwe n’ibihugu 11 birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Ethiopia, Burundi, Eritrea, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani na Misiri.

Mu mukino wo gusiganwa ku magare, u Rwanda rwatangiye ruhagaze neza ku munsi wa mbere w’irushanwa, aho hakinwe Individual Time Trial (ITT), isiganwa rikorwa ku ntera ngufi aho buri mukinnyi ahaguruka ku giti cye ashaka gukoresha igihe gito kurusha abandi.

Akimana Donatha yahesheje u Rwanda umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abakobwa, mu gihe mugenzi we Shema Emmanuel yabonye umudali w’umuringa mu cyiciro cy’abahungu.

Ku munsi wa kabiri, abakinnyi basiganwe mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race), aho bakoze intera ndende kurusha iya ITT.

Akimana Donatha yongeye kugaragaza ubuhanga bwe atsinda isiganwa ry’abakobwa, yegukana umudali wa Zahabu wa kabiri. Mu cyiciro cy’abahungu, Shema Emmanuel yarushijeho kuzamura umusaruro, aho yabaye uwa kabiri, yegukana umudali wa Feza.

Mu Mikino Ngororamubiri, Abizera Sonia Eli-Elohe na we yanditse izina ry’u Rwanda ku rutonde rw’abegukanye imidali, aho yegukanye umudali w’Umuringa mu isiganwa rya metero 800 mu bakobwa.

Mu koga, Murenzi Sheja Kean yabaye uwa gatatu mu koga metero 100 muri ‘Freestyle’ mu bahungu, ahabwa umudali w’Umuringa nyuma yo gukoresha amasegonda 58.31.

Ikipe y’u Rwanda kandi yabaye iya gatatu mu isiganwa rya “Mixed 4x100 Freestyle Relay”, ndetse inabona umwanya wa gatatu muri “Mixed 4x100 Medley Relay”.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ruhagarariwe n’abakinnyi barindwi bahatanira mu byiciro bitatu birimo gusiganwa ku magare, Imikino Ngororamubiri no Koga.

Mu gusiganwa ku magare hari gukina Akimana Donatha na Shema Emmanuel, mu Mikino Ngororamubiri hakaba Abizera Sonia Eli Elohe, mu gihe mu koga u Rwanda ruhagarariwe na Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean, Kalisa Keza na Mugabo Aragsan Liban.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages