Imikino ya FEASSA 2026 iri kuba ku nshuro ya 23, yatangiye ku wa 12 Kanama ikazasozwa ku wa 23 Kanama.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama, ni bwo amakipe y’u Rwanda yakinnye imikino yayo ya mbere mu byiciro bitandukanye. Muri rusange, u Rwanda rwakinnye imikino umunani, rutsindamo itanu, rutsindwa itatu.
Mu mupira w’amaguru w’abakobwa batarengeje imyaka 20, PSB Huye ntiyahiriwe n’umukino wayo wa mbere kuko yatsinzwe na Ziba yo muri Tanzania igitego 1-0.
Mu mukino wa Volleyball w’abatarengeje imyaka 15, ikipe y’u Rwanda y’abahungu yigaragaje cyane, itsinda imikino yayo yombi idatakaje iseti n’imwe.
Mu mukino wa mbere, u Rwanda rwatsinze Ndeeba yo muri Uganda amaseti 3-0, runatsinda St James yo muri Kenya amaseti 3-0. Abakobwa bo ntibahiriwe kuko batsinzwe na Soin PS yo muri Kenya amaseti 3-0.
Muri Basketball y’abakina ari batatu, abakobwa ba ESB Kamonyi batsinzwe na Seroma Christian yo muri Uganda amanota 13-2 mu gihe ikipe y’abahungu ya ESB Kamonyi itakinnye, kimwe n’amakipe yo muri Basketball isanzwe ari yo ITS na ESB Kamonyi.
Handball ni umwe mu mikino yahiriye cyane u Rwanda kuri uyu munsi. Kiziguro Secondary School yatsinze Wampeewo Ntaake yo muri Uganda ibitego 23-21 mu mukino wari ukomeye.
Mu batarengeje imyaka 15, Ikipe y’Igihugu y’abakobwa yatsinze Soroti DEM yo muri Uganda ibitego 24-7, igaragaza ikinyuranyo kinini kuva umukino utangiye kugeza urangiye.
Ikipe y’abahungu na yo yakomeje uwo mujyo, itsinda ASSAR yo muri Kenya ibitego 26-21.
Kuri uyu munsi wa mbere, amakipe y’abatarengeje imyaka 15 ni yo yitwaye neza kurusha ayandi, kuko mu mikino itanu yakinnye yatsinzemo ine, atsindwa umwe gusa.
Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda rwakinnye imikino itatu, rutsindamo umwe, rutsindwa ibiri.
Kugeza ubu amakipe atarajya mu kibuga arimo CGFK mu mupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 20, amakipe y’abahungu n’abakobwa bakina umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 15, Nyanza TSS na GS Indangaburezi zitabiriye muri Volleyball y’abatarengeje imyaka 20, GS Tabagwe muri Handball ndetse n’amakipe yitabiriye muri Basketball ari yo ITS na ESB Kamonyi.
Ibirori byo gufungura ku mugaragaro iyi mikino biteganyijwe mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama, aho bizitabirwa na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Dr. Mwigulu Nchemba, kuri Jamhuri Stadium.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!