Iyi mikino yahuje abahungu n’abakobwa, yabereye ku kibuga bya Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali, ku kibuga cya APICUR i Musanze no kuri Stade ya Muhanga, isiga hamenyekanye amakipe ane azakina imikino ya ½ muri buri cyiciro.
Mu bahungu n’abakobwa, amakipe 12 ni yo yakinnye imikino ibanziriza iya nyuma, aho yari yagabanyijwe mu matsinda ane agizwe n’amakipe atatu, aya mbere aba ari yo akomeza ku mikino ya nyuma.
Mu mikino yabereye i Musanze, amakipe yakomeje ni GS Rugunga (Nyarugenge) mu bakobwa na GS Busigari (Rubavu) mu bahungu; ku bakiniye muri Camp Kigali hava GS Cyarwa (Huye) na GS Bushaka (Rutsiro) mu bahungu naho mu bakobwa hava PSB Butare (Huye) na CFC (Rwamagana).
Ni mu gihe mu mikino yabereye i Muhanga, amakipe yakomeje ni GS Dihiro (Bugesera) mu bahungu na GS Mugombwa (Gisagara) mu bakobwa.
Imikino ya nyuma iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 8 n’iya 9 Ugushyingo 2025, aho izakinirwa kuri Petit Stade Umuganda na Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Ku wa Gatandatu ni bwo hazakinwa iya ½ aho mu bahungu, GS Busigari izahura na GS Dihiro saa Cyenda naho GS Cyarwa igahura na GS Bushaka guhera saa Kumi.
Mu bakobwa, GS APE Rugunga izahura na GS Mugombwa guhera saa Saba naho PSB Butare ihure na CFC Rwamagana saa Munani.
Imikino ya nyuma iteganyijwe ku Cyumweru, aho abakobwa bazakina saa Tatu naho abahungu bagakina saa Yine kuri Stade Umuganda.
Mu 2024, igikombe cyegukanywe n’ikipe y’abahungu ya GS Kicukiro n’iy’abakobwa ya PS Baptiste yo mu Karere ka Huye.
Uretse kuba amakipe yitwaye neza azahagarira u Rwanda mu mikino ya “African Schools Football Championship 2024”, Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) ryashyizeho uburyo hakurikiranwa abana bagaragaza impano muri aya marushanwa.
Amwe mu mafoto yaranze iyi mikino:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!