00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iteramakofe: Igipfunsi cyavuzaga ubuhuha mu mikino y’Umunsi wo Kwibohora (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 July 2026 saa 10:12
Yasuwe :

Abakinnyi bakomeye mu Rwanda mu mukino w’iteramakofe, abatarabigize umwuga barimo Anita Pendo na Mama Sava, abahanzi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino bizihije Umunsi wo Kwibohora mu irushanwa rikomeye.

Ni irushanwa ryateguwe na BodyMax Boxing Club ryabereye kuri Petit Stade Remera, ku Cyumweru, tariki ya 5 Nyakanga 2026.

Umukino wari utegerejwe muri iri joro ni uwahuje Umunyana Analyssa ‘Mama Sava’ umenyerewe muri filime Nyarwanda n’Umunyamakuru Anitha Pendo unamenyerewe mu yindi mirimo nko kuvanga imiziki no kuyobora ibitaramo.

Aba bakinnyi bombi bakinaga umukino wa gicuti basoje umukino banganyije. Abandi bakinnyi banganyije ni Gilbert Muvunyi na Fabrice Ntwali.

Abakinnyi batabigize umwuga bakinnye imikino irindwi, hitwara neza Ishimwe Serge, Ngabonziza Finneas, Umunyehirwe Kenny, Ntabanganyimana Valentin, Kubako Ambrose na Ahmed Musa.

Mu bakinnyi babigize umwuga hitwaye neza ni Niyonzima Pacifique wo mu Rwanda wakinnye na Andrea Antoni wo muri Tanzania amutsinda amukubise ingusho (K.O) ku gace ka kabiri.

Undi Munyarwanda wakinnye mu mikino y’ababigize umwuga ni Kazungu Frank watsinze Amon Thobias na we wo muri Tanzania.

Abandi bitwaye neza muri iyi mikino ni Masudi Cedrick Gakuba, Kasozi Frank, Fatuma Nabikolo na Mbaziira Eliphaz bo muri Uganda, Ramadhan Mori wo muri Tanzania, ndetse na Dieuseul Chikumbu, Mugunge Augustin na Jerry Katamba bo muri RDC.

Irushanwa ryarimo abakinnyi bo muri Tanzania
Nyuma ya buri gace herekanwa agace kagiye gukinwa
Irushanwa ryitabiriwe n'abarimo abanyamahanga
Mugunge Augustin wo muri RDC yatsinzwe na Ndebo Peter wo muri Tanzania
Ntwari Bashir uyobora RBF yari muri iri rushanwa ryo kwibohora
Abafana bishimiye iyi mikino y'itaramakofe
Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro birimo ababigize umwuga n'abatarabigize umwuga
Irushanwa ry'imikino y'iteramakofe ryo kwibohora riba buri mwaka
Anita Pendo yifotozanyije n'abari bamushyigikiye
Mama Sava yari yiteguye guhangana
Abafana bashyigikiye abakinnyi bahanganaga mu iteramakofe
Mama Sava arimo agirwa inama n'abatoza be
Mama Sava yahanganye na Anita Pendo rubura gica
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yitabiriye imikino
Anita Pendo na Mama Sava baserukanye n'abana babo
Niyonzima Pacifique yaserutse yambaye imyambaro y'intore
Niyonzima Pacifique ni we Kapiteni w'Ikipe y'u Rwanda
Niyonzima Pacifique ari guhabwa amazi ngo agarure imbaraga
Niyonzima Pacifique agiye gukina agace ka mbere hanyuzemo umukobwa ubimenyesha abafana
Niyonzima Pacifique yatsinze Andrea Antoni wo muri Tanzania
Niyonzima Pacifique yishimira intsinzi
Niyonzima Pacifique yakinnye umukino w'ababigize umwuga
Abakobwa babyiniraga Niyonzima ari mu kibuga
Celine Konyi wo muri RDC yakinnye na Fatuma Nabikolo wo muri Uganda
Fatuma Nabikolo yatsinze Celine Konyi
Fatuma Nabikolo wo muri Uganda yishimira intsinzi yatsinze Celine Konyi
Fatuma Nabikolo yishimye bidasanzwe
Asmini Emma uyobora BodyMax yishimana na Fatuma Nabikolo
Gilbert Muvunyi yakinanye na Ntwari Fabrice
Bushali yasusurukije abafana b'imikino y'iteramakofe
Gilbert Muvunyi na Ntwari Fabrice bakinnye imikino ya gicuti
Bushali yaserukanye inyogosho yihariye
Ubwo Bushali yasusurutsaga abakunzi b'iteramakofe
Asmini Emma yashimiye abitabiriye imikino yo kwibohora yateguwe na BodyMax
Buri mwaka irushanwa ritumirwamo abakinnyi bo mu mahanga
Abahanga mu gutera ibipfunsi bigaragarije mu irushanwa ryo Kwibohora
Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba ni byo byitabiriye iyi mikino
Kazungu Frank yatsinze Amon Thobias wo muri Tanzania
Kazungu Frank yatsinze Amon Thobias wo muri Tanzania
Ubwo Kazungu Frank yarimo ahata ibipfunsi Amon Thobias
Kazungu Frank yahesheje ishema igihugu
Kazungu Frank yaserutse nk'intore afite ibindera ry'igihugu
Kazungu ni we mukinnyi wa mbere mu Rwanda
Perezida wa RBF, Ntwari Bashir n'Umuyobozi wa BodyMax, Asmini Emma, mu ifoto imwe n'abitabiriye iyi mikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages