00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Rubavu kasabwe kongera kurera impano mu mikino

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 11 November 2024 saa 07:49
Yasuwe :

Ubuyobozi bushinzwe siporo mu mashuri abanza n’ay’isumbuye bwerekanye amahirwe ari mu mikino itandukanye bugaragaza ko kuri ubu gukina bitagifatwa nko kwishimisha, ahubwo ari umwuga nk’iyindi kandi biteza imbere ababikora neza.

Mu gikorwa cyo gutangizwa umwaka w’imikino n’umuco mu mashuri abanza n’ay’isumbuye 2024-2025, ubuyobozi bwa siporo mu mashuri bwasabye Akarere ka Rubavu kongera kugaruka ku bigwi kahoranye bagafatanya mu kongera kurera impano mu mikino nk’uko byahoze.

Mu bihe byashize, Akarere ka Rubavu wasangaga kavugwa kandi kazwi cyane mu kugira abakinnyi b’abanyabigwi mu makipe atandukanye ndetse no mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ku buryo hari n’abakitaga ‘Brésil’ yo mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino mu Mashuri (FRSS), Rugasire Euzebius, yasabye Akarere ka Rubavu kongera kwambara ibigwi kahoranye mu guteza imbere impano mu mikino kagashyigikira siporo kuko itakiri iyo kwishimisha gusa ahubwo yabaye umwuga nk’iyindi.

Ati “Ubutumwa dutanga ni ukumenya ko siporo ari isomo nk’ayandi masomo, mbere siporo yafatwaga nko kwishimisha ariko ubu ni umwuga ushobora gutunga uwukora akibeshaho agatunga umuryango ndetse agatera imbere.”

“Aba bana rero iyo batangiye ari batoya bisaba kubategura neza bakaganirizwa niba hari aho ageze ntiyumve ko byarangiye kugerayo akumva ko agomba guhora akora ibishoboka kugira ngo agere no ku bindi. Gukina kw’abana ni itegeko, ni uburenganzira bwabo si ubushake bw’ubuyobozi bw’ishuri, ni cyo twibutsa ibigo by’amashuri.”

Yakomeje agira ati "Ubundi Akarere ka Rubavu twari tukaziho kugira umwihariko wo gukuza impano mu mikino, n’icyo twongera kubasaba ngo bashyigikire imikino mu bakiri bato kuko baba bafite impano zigomba kurerwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasabye abari mu burezi kuzirikana ko guha umwana umwanya wa siporo ari uburenganzira bwe ndetse ari no kumuha ubuzima, abizeza ubufatanye.

Ati “Siporo n’umuco mu burezi bw’abana ni ngombwa kubera ko siporo ibafasha kubaka umubiri mwiza ufite ubuzima butuma umuntu akora atekanye ariko noneho n’umuco wiyongereyeho kuko umuco w’igihugu cyacu na wo tuwufata nk’ubuzima kuko uwutakaje aba atakaje umwimerere n’ubumuntu."

“Turashaka gushigikira impano z’abana bacu ariko no gushyigikira ubuzima bwiza. Turasaba ubufatanye ku bigo by’amashuri bahe abana umwanya wa siporo, bareke guheza abana, babikore nk’inshingano kandi natwe tuzakomeza kubaba hafi.”

Bamwe mu bana bitabiriye iyi mikino, bemeza ko kuba bahabwa umwanya nk’uyu, bibafasha kugaragaza impano bafite kandi ko bibabera nk’umwanya mwiza wo gusabana no kumenyekana na bagenzi babo kandi ko aya mahirwe batazayitesha.

Nishimwe Honore ni umwe muri bo, yagize ati "Iyi siporo yanshimishije kuko nagiye n’abandi banyeshuri bo ku bindi bigo turakina binyereka urwego ndiho mu gukina umupira w’amaguru. Nifuza kuzakinira Amavubi kuko nta kibuze na bakuru bacu barawukinnye biremera."

Kariza Clarisse na we yagize ati “Njye nkina Basketball ariko byajyaga bingora nkabikora nka siporo gusa ariko mbonye ko uyu ari umwuga nk’iyindi. Ngiye gushyiramo imbaraga ku buryo nzagera kure hashoboka kandi n’amasomo yanjye ngomba kubyitaho nkayatsinda.”

Imikino iri gutezwa imbere kugira ngo hazakuzwe impano z’abana bayibonamo ni Imikino Ngororamubiri, Rugby, Badminton, Tennis de table, Koga, Netball, Handball, Volleyball, Basketball, Bocce ball, Football, Karate, Imbyino n’amagare.

Mu bihe byahise, AKarere katanze abakinnyi bafite amazina akomeye nka Léandre Bizagwira, Bitana Jean Remy, Jacques Tuyisinge, Djabiri Mutarambirwa, Salomon Nirisarike, Emery Bayisenge, Hamdan Bariyanga, James Tubane, Mugabo Gabriel, Niyibizi Ramadhan n’abandi benshi usanga ari abakinnyi bandikishije izina mu mikino yo mu Rwanda.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwijeje ubufatanye mu kurera impano mu mikino itandukanye
Abayobozi b'ibigo by'amashuri basinyanye amasezerano n'akarere yo guteza imbere siporo no kurera impano
Umunyamabanga Mukuru wa FRSS, Rugasire Euzebius, yasabye Akarere ka Rubavu kongera kugaruka ku bigwi kahoranye mu guteza imbere impano mu mikino
Ibigo by'amashuri byasabwe kudapfukirana impano z'abana, bigateza imbere imikino kuko siporo ari isomo nk'ayandi
Abana bitabiriye igikorwa cyo gutangiza imikino bari banezerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .