Ni stade itera ubwoba igatera n’ishema abantu benshi icyarimwe. Si ukubera abafana ba Mexique gusa bazaba bayuzuye cyangwa ubutumburuke bwayo butuma ishyuha, bushobora kugora abakinnyi batabumenyereye kubera ikirere, ahubwo ni kubera amateka yayo aremereye ku mupira w’amaguru.
Azteca ni yo stade yabereyemo imwe mu mikino ikomeye kurusha indi mu mateka ya ruhago. Ni ho Pelé yatwariye Igikombe cy’Isi cya gatatu mu 1970, Brésil ikina umukino mwiza benshi batazibagirwa. Ni na ho Diego Maradona yakoreye amateka mu 1986, ubwo yatsindaga u Bwongereza ibitego bibiri byamamaye, kimwe cyiswe “Hand of God”, ikindi cyitwa “Goal of the Century”.
Ni yo mpamvu umukino w’u Bwongereza na Mexique urenze kuba umukino usanzwe. Abongereza bagiye gukinira ahantu habibutsa kimwe mu bikomere bikomeye mu mateka yabo y’Igikombe cy’Isi.
Gary Stevens, wahoze akinira u Bwongereza mu 1986, yavuze ko kwinjira muri Azteca byabaga biteye ubwoba. Yibuka ko abakinnyi bavaga mu rwambariro ruri hasi, banyura ahantu hijimye kandi hakonje, mbere yo gusohokera mu rumuri, ubushyuhe n’urusaku rw’abafana.
Umutoza w’u Bwongereza, Thomas Tuchel, na we azi neza uburemere bw’iyi stade. Yavuze ko gukina na Mexique muri Mexique ari umwe mu mikino myiza ikipe ishobora kubona, ariko yanagarutse ku mateka ya 1986 nk’ikintu kitazabura kugaruka mu bitekerezo.
Azteca yubatswe mu 1966, ivugururwa inshuro nyinshi. Nubwo FIFA ishaka kuyita “Mexico City Stadium” ku mpamvu z’ubucuruzi, abakunzi ba ruhago ntibabishaka, barashaka ko ikomeza kwitwa Azteca.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!