00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatoza bari kuri 2,5%: Ihame ry’uburinganire muri siporo rihagaze rite?

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 January 2025 saa 02:02
Yasuwe :

U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu nzego zitandukanye haba mu mibereho myiza, imiyoborere no mu bukungu.

Mu rwego rw’uburinganire n’ubwuzuzanye, Guverinoma y’u Rwanda izirikana uruhare rw’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye gahati y’abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa mu iterambere ry’Igihugu.

Ibi bituma ikomeza gushyiraho no kuvugurura politiki n’amategeko kugira ngo ihame ry’uburinganire rirusheho gushimangirwa, ndetse no kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa mu nzego zose.

Muri izo nzego ni ho dusanga n’iza siporo zidakwiriye gusigara inyuma mu rugendo rw’iterambere igihugu cyiyemeje, dore ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta zifata ibyemezo, abagore bagomba kugira nibura 30% cyangwa kuzamura.

Minisiteri ya Siporo yageregeje kugendera muri uwo mujyo, igira uruhare mu gutuma amashyirahamwe 33 muri 35 yanditswe na Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC), ashyiraho amakipe y’abagore n’abagabo mu mikino itandukanye ku rwego rw’igihugu.

Nubwo aya makipe yashyizweho ariko usanga ubwitabire bukiri hasi bwaba ku bakinnyi, abayobozi, abasifuzi, abatoza n’abandi muri rusange bari mu nzego za siporo mu buryo butandukanye.

Urugero mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Umaguru (FERWAFA), dusangamo 30% mu nzego z’imiyoborere yubahirizwa ariko byagera mu gushyira mu bikorwa iri hame n’ubundi abagabo bagakomeza kuba benshi cyane n’ibyo bagenerwa hakabonekamo ikinyuranyo kinini.

Muri rusange umushahara w’umukinnyi w’umupira w’amaguru ku mugabo ushobora kuba hagati y’ibihumbi 300 Frw na miliyoni 1 Frw, ariko byagera bagore bagafata hagati y’ibihumbi 100 Frw na 200 Frw.

Ibihembo ku bakinnyi biza nyuma y’umushahara bishobora kugera ku bihumbi 500 Frw, mu bagore ni inshuro nke ibi bihembo bishobora gutangwa.

Mu gihe umukinnyi w’ikipe y’abagore agiye gutangwa mu yindi kipe ashobora kugurwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw ndetse na miliyoni 1 Frw, mu gihe ku mugabo aba ari hagati ya miliyoni 2 Frw kugra kuri miliyoni 30 Frw.

Iyi mibare ishingiye kuri raporo ya Minisiteri ya Siporo hagamijwe kureba uko ihame ry’uburinganire muri siporo ryari rihagaze hagati ya 2021 na 2025.

Igaragaza kandi ko mu batoza 201 b’imikino itandukanye mu Rwanda bakoreweho ubushashatsi, abagore barimo ari 2,5% bari ku rwego rw’igihugu.

Mu mupira w’amaguru, mu makipe 79 yarebweho afite abatoza b’abagore ni abiri gusa, muri Basketball, Volleyball, Sitting Volleyball ni umwe mu gihe mu magare cyangwa gusiganwa ku maguru nta mugore n’umwe urimo.

Impamvu zituma imibare y’abagore muri siporo ikiri hasi, hari bamwe bitinya, abandi bagacika intege kubera abagabo babita ‘ibishegabo’ igihe bagiye muri siporo, cyane cyane ibi bigakorerwa abakora siporo mu buryo bwa kinyamwuga.

Hari kandi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho bamwe mu batoza cyangwa abayobozi b’amakipe bashobora gusaba abakinnyi ko bakorana imibonano mpuzabitsina kugira ngo babashe gukina cyangwa kubona imyanya mu nzego za siporo.

Imyubakire y’ibibuga ikwiriye kuba ifite umwanya ushobora korohereza abakinnyi b’abagore, na yo ni iyo kwitabwaho kugira ngo umubare wabo muri siporo wiyongere.

Amashyirahamwe ashishikarizwa buri munsi kongera umubare w’amakipe y’abagore, gutanga amahugurwa mu batoza ndetse n’abasifuzi kugira ngo izi nzego zirusheho kwitabirwa, nk’uko iyi raporo ibigarukaho.

Iyi raporo kandi igaragaza ko itangazamakuru na ryo rikwiriye gufata iya mbere mu kumenyekanisha imikino y’abagore nk’uko bikorwa ku y’abagabo, kugira ngo bitange umusanzu mu iterambere ryabo muri siporo.

Gusa hari gahunda zashyizweho zo gutoza abana imikino itandukanye harimo n’iya Isonga AFD, irimo abana 599 bagizwe n’abahungu 347 ndetse n’abakobwa 252.

Haracyakenewe ubukangurambaga ku bwitabire bw'abagore bakora siporo
Impano z'abakiri bato zikurikiranwa mu bagobo zigaragara no mu bagore
Iterambere ry'abana b'abakobwa ni ingenzi cya cyane mu guteza imbere ihame ry'uburinganire muri siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .