U Rwanda ruri gushyira imbaraga mu bwoko bw’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo burimo kwakira inama zikomeye ndetse n’imikino mpuzamahanga by’umwihariko iyo muri Afurika.
Mu 2022 rwakiriye ibikorwa bya siporo bigera kuri 17 ariko mu mwaka ushize byariyongereye biva kuri uwo mubare bigera kuri 27, byatumye n’abitabira bazamuka cyane.
Ibyo bikorwa bya siporo byose byahurije hamwe abantu 13,785.
Amafaranga yinjiye binyuze mu bikorwa bya siporo agera kuri miliyoni 13$. Habayeho kuzamuka cyane ku kigero cya 59% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali muri Werurwe 2023 iri mu bikorwa binini byahurije hamwe abantu benshi ndetse byinjiriza n’u Rwanda asaga miliyari 10 Frw.
Iyi raporo kandi ya 2023 igaragaza ko umukino wa Basketball ariwo wabaye urufunguzo ndetse unayobora ubukerarugendo bw’u Rwanda bushingiye kuri siporo by’umwihariko ku irushanwa mpuzamahanga rya Basketball Africa League (BAL).
Iyi niyo mpamvu hagiye kurebwa uko uyu mukino washyirwamo ubundi bushobozi ku makipe y’imbere mu gihugu kugira ngo arusheho gutanga umusaruro ufatika.
Muri uyu mwaka wa 2024 hamaze kuba amarushanwa abiri akomeye ariyo Tour du Rwanda n’Irushanwa rya Tennis “ATP Challenger 50 Tour” ryahuje abakinnyi babigize umwuga baturutse hirya no hino ku Isi.
Mu yandi ategerejwe harimo African Cup muri Tennis, Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, Rwanda Mountain Gorilla Rally, Imikino ya nyuma ya BAL 2024, Ironman 70.3, Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans n’Imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments).
Hari kandi Shampiyona Nyafurika ya Gymnastique, Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka ku Isi (FIA) n’andi marushanwa ya Tennis arimo ITF International Juniors /J30&J60, Billie Jean King Cup, Davis Cup na Rwanda Open M25.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!