00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri basaga 2000 bitabiriye umwiherero wo kubatyariza impano mu mikino itandukanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2026 saa 05:48
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo yatangije umwiherero w’imyitozo ugamije guteza imbere impano z’abanyeshuri bakiri bato mu mikino itandukanye, aho wahurije hamwe abana 2.181 bari mu byiciro by’abatarengeje imyaka 15 na 17, mu rwego rwo kubazamura ubushobozi no kubategurira kuzavamo abakinnyi beza mu gihe kiri imbere.

Uyu mwiherero wiswe “Sports Talent Development Camps” ugamije gukomeza gahunda yo guteza imbere siporo kuva ku rwego rw’ibanze, binyuze mu gushaka no kurera impano z’abana bafite ubushobozi bwo kuzavamo abakinnyi bakomeye bazahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Abanyeshuri 2.181 ni bo bawitabiriye kuva tariki ya 27 Nyakanga 2026, aho bari kuwukorera mu bigo bitandukanye biri muri buri Ntara ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Muri abo, 1.125 bari gukorera muri GSO Butare mu Ntara y’Amajyepfo, 438 muri College Saint André mu Mujyi wa Kigali, mu gihe ibindi bigo birimo GS Saint Aloys Rwamagana mu Burasirazuba, ES Saint Vincent Muhoza mu Majyaruguru na École des Sciences de Gisenyi mu Burengerazuba, bizakira abandi 206 buri kimwe.

Aba banyeshuri batoranyijwe nyuma y’amarushanwa yabereye ku rwego rw’uturere, aho hagaragaye impano z’abakina imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, Amagare, Imikino Ngororamubiri, Kung-fu, Taekwondo, Karate, Koga, Table Tennis, Sitting Volleyball, Beach Volleyball na Basketball 3x3.

Minisiteri ya Siporo ivuga ko uyu mwiherero uzaha aba bakinnyi bato amahirwe yo kubona imyitozo yihariye iyobowe n’abatoza n’abahanga mu bya siporo, kugira ngo bongere ubushobozi mu buryo bwa tekiniki, amayeri yo gukina, imbaraga z’umubiri ndetse n’imitekerereze ibafasha guhangana ku rwego rwo hejuru.

Uyu mushinga uzanafasha mu gutoranya amakipe y’abatarengeje imyaka 15 mu mupira w’amaguru, Volleyball na Handball mu bahungu n’abakobwa, azahagararira u Rwanda mu Mikino ya FEASSA 2026 izabera muri Tanzania muri Kanama uyu mwaka. Uretse ibyo, uzatanga amahirwe yo gutegura abakinnyi bazitabira Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026.

Umuyobozi wa Tekinike w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino mu Mashuri (FRSS), Habiyambere Emmanuel, yashimiye Minisiteri ya Siporo yateguye uyu mwiherero aho by’umwihariko ari umwanya mwiza wo kwitegura FEASSA ku batarengeje imyaka 15.

Ati "Dusanzwe dufite icyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, amakipe ya mbere azakina FEASSA muri icyo cyiciro ari kwitegurira ku mashuri yayo. Abatarengeje imyaka 15, abana beza bose twabashyize hamwe muri uyu mwiherero wa Minisiteri ya Siporo. Muri iki cyiciro abazajya muri FEASSA ni umupira w’amaguru, Volleyball na Handball mu bahungu n’abakobwa kuko ari zo siporo zikinwa."

Uyu mwiherero uri kubera mu bice byose by’igihugu kugeza ku wa 10 Kanama 2026, wahujwe n’uwa Isonga Programme wari kwitabirwa n’abanyeshuri, abatoza, abasifuzi bato n’abatanga ubutabazi bw’ibanze baturutse mu bigo uyu mushinga ukoreramo hirya no hino mu gihugu.

Muri iyi gahunda kandi hazatoranywa abakinnyi 10 b’abahungu bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya FC Bayern Youth Cup rizabera i Munich mu Budage mu Ukwakira 2026. Hazanatoranywa abakinnyi bazitabira “National Sports Talent Week" iteganyijwe mu Ukuboza 2026.

Uretse imyitozo, abanyeshuri bazahabwa n’inyigisho zigamije kugira indangagaciro mu mikino, kwirinda ikoreshwa ry’ibiterambaraga bitemwe muri siporo, imirire iboneye, ubuzima bw’umukinnyi ndetse n’ubuyobozi.

Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’abazagira uruhare mu iterambere rya siporo, abasifuzi bato 120 n’abatanga ubutabazi bw’ibanze 68 bazahabwa amahugurwa yihariye azatangwa n’abatoza b’inzobere ndetse n’abahanga mu by’ubuzima.

Minisiteri ya Siporo ivuga ko uyu mwiherero ari igice cy’ingenzi mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza ha siporo y’u Rwanda, kuko uzafasha kumenya impano nshya, kongera ubushobozi bw’abakinnyi n’abatoza, ndetse no gutegura abazahagararira igihugu mu marushanwa yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Abanyeshuri basaga 2100 ni bo bitabiriye uyu mwiherero uri kubera mu Ntara zose
Aba bakinnyi batarengeje imyaka 15 bagiye kumara ibyumweru bibiri bongererwa ubushobozi mu mikinire
Siporo 13 ni zo zatoranyijwemo abakinnyi bitabira uyu mwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages

Article (253442) Re-process this page