Ni amahugurwa yabaye guhera ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare kugeza ku wa 13 Gashyantare 2020, muri Olympic Hotel iherereye Kimironko.
Abanyamakuru 30 bayitabiriye, biganjemo abakiri bashya muri uyu mwuga w’itangazamakuru na bake bawumazeho igihe, bose bibukijwe ko imikino igomba no kujyana n’indangaciro Olempiki ari zo: Umwete, Ubucuti no Kubahana.
Yibanze kandi ku ruhare rw’itangazamakuru mu iterambere rya Siporo mu Rwanda, icyerekezo cyayo mu gihe kiri imbere n’umusanzu w’abafatanyabikorwa mu iterambere rya Siporo.
Ku munsi wa mbere n’uwa nyuma muri aya mahugurwa, habayeho ibiganiro bigaruka ku ngingo nyamakuru zayo mu gihe ku munsi wa kabiri, abanyamakuru batemberejwe mu Kigo cy’Umuco na Siporo cya Komite Olempiki i Nyanza, basobanurirwa ku mikino gakondo n’uburyo yategurwagamo n’Abanyarwanda bo hambere.
Asoza aya mahugurwa kuri uyu wa Kane, Perezida wa Komite Olempiki y’u Rwanda, Munyabagisha Valens, yashimiye abanyamakuru bayitabiriye, abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bungutse kugira ngo bateze imbere Siporo y’u Rwanda.
Ati “Nk’uko mubizi muri gahunda z’igihugu cyacu harimo ko Siporo igomba kuba umuco mu Banyarwanda, ntabwo rero inzego zishinzwe imitunganyirize ya siporo zabishobora zidafatanyije n’itangazamakuru rya siporo kuko twese tuzi ingufu rifite mu baturage.”
“Siporo ntabwo ari amarushanwa gusa, ahubwo inagamije kwimakaza indangagaciro n’umuco w’Abanyarwanda, akaba ari nayo mpamvu twasuye mu Rukari i Nyanza.”
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri aya mahugurwa harimo ko Komite Olempiki y’u Rwanda n’Inteko Izirikana bakwiriye gushyiraho umurongo wo gukundisha no gusakaza imikino gakondo mu Banyarwanda cyane cyane urubyiruko.
Hemejwe ko kandi abanyamakuru ba Siporo bakwiriye gufasha Inteko Izirikana na Komite Olempiki y’u Rwanda kumenyesha Abanyarwanda ko amarushanwa atandukanye ategurwa, atagamije gusa gutsindira ibihembo ahubwo ko ahindura Isi nziza binyuze muri Siporo.
Hemejwe ko Leta isabwa gushyiraho umurongo ufasha gutunganya bya kinyamwuga imikorere y’itangazamakuru rya Siporo ndetse naryo risabwa kugira uruhare mu iterambere rya Siporo mu mashuri.
Abagize itangazamakuru rya Siporo biyemeje kandi kugira uruhare mu mibanire myiza y’Abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu binyuze muri siporo no kubumbatira indangagaciro zikubiye mu rurimi rwacu.
Umukino w’umupira w’amaguru wakinwe ubwo hasozwaga amahugurwa, kuri Stade Amahoro, warangiye Abanyamakuru bavuga imikino batsinze Abayandika ibitego 4-3.



















TANGA IGITEKEREZO