Abarimo Biganiro Antha, Hitimana Claude, Mugenzi Faustin ‘Faustinho’ n’abandi banyamakuru bo kuri iyi radio muri siporo, bakoreye iki kiganiro kuri ‘piscine’ ku wa Gatanu, bambaye imyambaro itamenyerewe muri uyu mwuga.
Muri iki kiganiro cyakozwe mu rwego rwo gushimira abafatanyabikorwa iyi radio yagize mu Gikombe cy’Isi cya 2022, Antha Biganiro yari afite ibyuma byifashishwa mu bukanishi bw’ibinyabiziga.
Hitimana Claude yari yambaye nk’umukinnyi usiganwa ku magare, Uwizeyimana Sylvestre ‘Wasili’ yambaye nk’umwubatsi mu gihe Mugenzi Faustin ‘Faustinho’ yari yambaye nk’umushumba afite n’inkoni.
#10SportsLive #EndofRoad kurikira ikiganiro unyuze kuri iyi Link…https://t.co/JZzTsq4ugF #FIFAWorldCupQatar2022 pic.twitter.com/qsEhtzzlpa
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) December 23, 2022
Keza Cédric umenyerewe kuri TV10 yari yambaye nk’umumotari naho Mukantwari Jolie bakorana yambaye nk’umukozi wo mu gikoni.
Umwe mu bakozi ba Radio 10 waganiriye na IGIHE, yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kwisanisha n’abatandukanye bakurikira ibiganiro byabo umunsi ku munsi.
Muri iki kiganiro kandi habayeho n’umuhango wo gushimira Umunyamakuru Annet Mugabo wahagarariye iki kigo muri Qatar ubwo habaga Igikombe cy’Isi cya 2022.
Buri munyamakuru wa siporo yahawe ‘certificat’ yo kumushimira uruhare yagize mu kugira ngo irushanwa rigere ku bakurikirana iyi radio.
Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwashimiwe nk’umufatanyabikorwa w’imena wakoranye n’iki kigo mu Gikombe cy’Isi cyasojwe ku wa 18 Ukuboza nyuma yo kwegukanwa na Argentine.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!