00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bafite impano zidasanzwe muri siporo bagiye gushyirwa mu bigo by’amashuri bibakurikirana byihariye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 September 2026 saa 07:53
Yasuwe :

Nyuma y’umwiherero uheruka gukorwa, ukagaragaza abana bafite impano zidasanzwe mu mikino itandukanye, kuri ubu bagiye kwimurirwa mu mashuri abasha kubakurikirana byihariye hagamijwe kugira ngo bazavemo abakinnyi beza b’ejo hazaza.

Ku wa 21 Nzeri 2026 ni bwo mu cyumba cy’inama cya Stade Amahoro habereye inama tekinike yo kunoza icyo gikorwa cyo gushyira abana mu mashuri.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi nama yari yatumiwemo abatoza b’amashuri azakira abana, abahagarariye Minisiteri ya Siporo, REB n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri (FRSS).

Yasize abana bahuriye ku mukino umwe bahurijwe mu bigo bimwe kugira ngo bajye bakurikiranwa umunsi ku wundi haba mu kwiga amasomo no gutozwa umukino bakina.

Muri rusange, abana 576 ni bo barebwa n’iyi gahunda aho bazashyirwa mu bigo by’amashuri 36. Muri aba bana, 170 bakina umupira w’amaguru, 136 bakina Volleyball, 135 ni Handball, 119 bagakina Basketball mu gihe 16 bakina Imikino Ngororamubiri.

Ibigo by’amashuri byakiriye aba bana byemeye kubunganira mu byo bakenera mu gihe na Minisiteri ya Siporo izajya ibaha ibikoresho bakenera mu kibuga.

Abana babonetse gute?

Guteza imbere siporo ihereye mu bakiri bato, nk’uko Perezida Paul Kagame akunze kubigarukaho, ni imwe muri gahunda zitezweho umusaruro mu gihe kiri imbere.

Kuba abakiri bato benshi bo mu Rwanda babarizwa mu mashuri, biri mu byatumye habaho ubufatanye bwa Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Uburezi y’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri (FRSS).

Binyuze muri ubu bufatanye, Minisiteri ya Siporo na FRSS biheruka gutegura umwiherero wiswe “Sports Talent Development Camps”, wabereye hirya no hino mu gihugu ukitabirwa n’abanyeshuri 2.181 kuva tariki ya 27 Nyakanga kugeza ku ya 10 Kanama 2026.

Uyu mwiherero ni wo wavuyemo abana bari bagize amakipe y’abatarengeje imyaka 15 yitabiriye Imikino ya FEASSA 2026 i Morogoro muri Tanzania bakegukana ibikombe bitatu muri Volleyball (abahungu), Handball (abakobwa) n’umupira w’amaguru (abakobwa).

Bamwe muri abo bana bari babanje kuboneka binyuze mu bikorwa byo gushaka impano, aho batoranywa mu marushanwa ategurwa na FRSS ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.

Abatoranyijwe muri buri karere bakoze umwiherero ku rwego rw’akarere, abeza bahurizwa mu mwiherero w’Intara mu gihe abeza muri bo bahagarariye u Rwanda muri FEASSA 2026.

Abana bafite impano zidasanzwe muri siporo bagiye gushyirwa mu bigo by’amashuri bibakurikirana byihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages