00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi basaga 2000 bagiye guhurira i Musanze mu mikino ya FEASSSA

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 August 2018 saa 05:53
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatatu, u Rwanda rugiye kwakira imikino ihuza ibigo by’amashuri mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba izakinwa hagati ya tariki 10 na 20 Nyakanga 2018 ikazitabirwa n’abakinnyi basaga 2000 bakomoka muri Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda.

Imikino ya FEASSSA (Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations) yatangiye mu 2000 u Rwanda ruyakira bwa mbere mu 2008 ibera muri Kigali, rwongera kuyakira mu 2015 ibera mu Karere ka Huye rukaba rwarahawe kuyakira ku nshuro ya gatatu uyu mwaka ikazabera mu Karere ka Musanze.

Mu marushanwa yabereye i Huye, u Rwanda rwashimiwe imyiteguro yari ku rwego rwo hejuru no gufata neza abayitabiriye ndetse runegukanamo imidali itandatu mu mikino irimo Volleyball mu bahungu n’abakobwa, Handball mu bahungu n’abakobwa no muri Tennis.

Mu kiganiro abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi, Intara y’Amajyaruguru Ishyiramwe rya siporo yo mu mashuri bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga, bagaragaje ko imyiteguro yo kwakira FEASSSA igeze ku rwego rwiza ndetse n’abakinnyi bazaserukira u Rwanda bakomeje gutegurwa neza ku buryo umusaruro ushobora kuzarenga uwa 2015.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Munyakazi Isaac, yagize ati “Ni ishema kuri twe kuba u Rwanda rugiye kwakira aya marushanwa. Intego nyamukuru yayo ni uguhuza imyumvire n’icyerekezo twifuza mu bihugu bigize Afurika y’u Burasirazuba binyujijwe mu mikino y’abakiri bato kuko ni umuco dushaka ko urubyiruko rwacu rukurana.”

Yakomeje agira ati “Ku kijyanye n’imyiteguro yarakoze neza ubu tuvugana twiteguye kwakira abakinnyi bazaza badusanga bazaba baturutse muri Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’u Rwanda bageze ku 2019 bazaba baherekejwe n’abandi bayobozi bose hamwe bazaba bagera ku 3000.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean-Marie Vianney, yijeje abazitabira aya marushanwa kuzakirwa neza no kuzaryoherwa n’irushanwa riteguye neza ku buryo na nyuma y’imikino bamwe bazajya bifuza gusura Akarere ka Musanze n’igihugu muri rusange kubera isura nziza bazatahana.

Yagize ati “Tukimara kumenya ko FEASSSA izabera mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, twariteguye kandi neza. Kugeza ubu nabizeza ko abazaza batugana nta kibazo na kimwe bazagira ahubwo turifuza ko bazanasubira iwabo bishimye ndetse bakazagaruka. Twaganirije abaturage, abikorera n’abandi bose bireba ku buryo iyi mikino izagenda neza.”

Gatete Innocent uyobora Ishyirahamwe rya Siporo yo mu mashuri wasobanuye ku bijyanye n’uko amakipe azaserukira u Rwanda yateguwe, yagize ati “Gahunda yo gutegura abakinnyi twayitangiranye n’umwaka w’amashuri aho twagiye dukorana n’amashyirahamwe y’imikino hakiri kare. Ubu abana bari mu myitozo bafashwamo n’abatoza babo bitegura kuzahesha igihugu intsinzi.”

Imikino ya FEASSSA y’uyu mwaka ifite umwihariko w’uko ku nshuro ya mbere hashyizwemo n’icyiciro cy’amarushanwa y’abana biga mu mashuri abanza kuko ubusanzwe yitabirwaga n’abiga mu mashuri yisumbuye gusa. Muri iki cyiciro hazitabira u Rwanda na Uganda gusa kuko ibindi bihugu bitabashije gutegura abazabiserukira.

Kugeza ubu aho abakinnyi bazacumbikirwa hamaze gutegurwa, abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bakazajya baba muri Ecole Secondaire St Vincent mu gihe Ecole de Science Musanze izacumbikira abahungu naho abiga mu mashuri abanza bose bakazacumbikirwa muri E.S.T.B-Ecole Secondaire Technique Busogo.

Ibibuga bazakiniraho nabyo byamaze gutegurwa, hakazifashishwa ibyo ku bigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza zitandukanye ziri mu Karere ka Musanze ndetse n’ibindi birimo icya Rwanda Police Academy, icya Ibirunga Tennis Club, Stade Ubworoherane, Piscine za Classic Lodge akaba arizo zizaberamo imikino yo koga.

Ahazakinirwa basketball naho harateguwe
Ikibuga kizajya gikinirwaho Tennis nacyo cyaratunganyijwe
Ibibuga bizakinirwaho imikino irimo volleyball nabyo biri gukorwa neza
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean-Marie Vianney, yijeje abazitabira aya marushanwa kuzakirwa neza
Inzego zitandukanye zafatanyije kugira ngo iyi mikino izagende neza
Stade Ubworoherane nayo izakoreshwa mu gihe cy'amarushanwa y'umupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages