00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 10 bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya Glasgow

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 July 2026 saa 03:25
Yasuwe :

Abakinnyi 10 barimo batanu basiganwa ku maguru, batatu bakina umukino wo koga, umwe muri Judo n’undi usiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga ni bo bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya Commonwealth izabera i Glasgow muri Écosse kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2026.

Commonwealth Games ni amarushanwa ahuza abakinnyi bo mu bihugu bihuriye mu Muryango w’ibikoresha Icyongereza, aho barushanwa muri siporo zitandukanye buri myaka ine.

Uyu mwaka, u Rwanda ruzitabira iyi Mikino ku nshuro ya gatanu, aho kuri iyi nshuro ruzahagararirwa n’abakinnyi 10, bagabanyutseho batandatu ugereranyije n’abari bitabiriye Imikino ya Birmingham mu 2022.

Muri abo bakinnyi harimo batanu basiganwa ku maguru ari bo Iribagiza Honorine, Niyonkuru Florence, Uwitonze Claire, Imanizabayo Emeline na Umutesiwase Magnifique.

Aba bakinnyi bazatozwa na Ndacyayisenga Jean Pierre, bazarushanwa mu gusiganwa metero 200, 400, 800, 5000 na metero 10.000.

Niyonkuru Florence aheruka kwegukana umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero ibihumbi 10 muri ‘TCS World 10K Bengaluru’ yabereye mu Buhinde mu gihe Imanizabayo Emeline yegukanye uwo mudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Imikino Ngororamubiri yabereye i Accra muri Ghana.

Ni mu gihe Uwitonze Claire yari mu bakinnye Commonwealth Games zabereye i Birmingham mu 2022.

Niyonkuru Florence na Imanizabayo Emeline, bombi ntibitabiriye ‘Kigali International Peace Marathon’ yabaye ku wa 14 Kamena 2026 kubera gahunda y’imyitozo y’amezi abiri bariho ibategurira kwitwara neza i Glasgow.

Uwiduhaye Clémentine uzarushanwa mu Mikino Ngororamubiri y’abafite ubumuga (T47), muri metero 100, azatozwa na Sibomana Aimable. Uyu mukinnyi aheruka kwegukana umudali w’Umuringa mu Mikino y’Isi yabereye i Rabat muri Maroc uyu mwaka.

Muri siporo yo koga, u Rwanda ruhagarariwe na Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean na Echessah Axela Marta aho bazatozwa na Rukundo Patrick mu gihe bazarushanwa mu koga metero 50, 100 na 200 (mu gukura umusomyo), metero 50 (Bunyugunyugu), metero 50 na 100 (Ngarama) na metero 50 (Makeri).

Murenzi Sheja Kean yegukanye umudali w’Umuringa muri "Africa Aquatics Zone III Championships" i Nairobi muri Kenya mu mpera za 2025 mu gihe icyo gihe Axela Marita Echessah yegukanye imidali ibiri ya Feza muri iryo rushanwa.

Umukinnyi umwe uzitabira muri Judo ni Bouvet Alban usanzwe uba mu Bufaransa, aho azarushanwa mu bafite ibilo 60 mu gihe umutoza we ari Bron Florent Guillaume.

Ku wa Gatanu, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, yashyikirije ibendera ry’igihugu iyi delegasiyo, ayisaba kuzahesha u Rwanda ishema.

Ati “Mugende mubone ubwo bunararibonye, muhatane mufite icyizere kuko turabizeye. Mwiyizere nk’uko natwe tubizeye. Igihugu cyose kizaba kibashyigikiye. Turabifuriza intsinzi kuko ni mwe muzaba mufite ibendera ry’u Rwanda ku rwego rwa Commonwealth.”

Visi Perezida wa Kabiri w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth, Umutoni Salama, yavuze ko aba bakinnyi bagize imyiteguro myiza, abasaba “kuzarangwa n’ikinyabupfura no kugendera ku ndangagaciro za Commonwealth muri iyi Mikino.”

Muri rusange, delegasiyo y’u Rwanda i Glasgow izaba igizwe n’abakinnyi 10, abatoza bane n’abayobozi batandatu barimo Ntungane Espoir Emery uyiyoboye, aho ari we usanzwe ushinzwe gahunda z’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino ya Commonwealth.

Abakinnyi bazarushanwa mu koga bazakina tariki 24-29 Nyakanga, abo gusiganwa ku maguru bakine kuva tariki ya 27 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama mu gihe amarushanwa ya Judo ateganyijwe kuva tariki ya 31 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2026.

Delegasiyo y’u Rwanda izagenda mu byiciro bitewe n’igihe amarushanwa azabera. Itsinda rya mbere ririmo abakina Imikino Ngororamubiri y’Abafite ubumuga ryahagurutse ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga, rizataha ku wa 3 Kanama.

Abazarushanwa mu koga bazahaguruka i Kigali tariki ya 20 Nyakanga batahe ku wa 31 Nyakanga mu gihe abasiganwa ku maguru bazava i Kigali ku wa 24 Nyakanga bagataha ku wa 3 Kanama 2026 ubwo Imikino izaba irangiye.

U Rwanda rwinjiye mu Muryango wa Commonwealth mu 2009, rutangira kwitabira Imikino yawo mu 2010 ubwo yari yabereye i Delhi mu Buhinde. Mu nshuro enye rumaze kuyitabira, nta mudali ruregukana.

Umudali umwe rukumbi igihugu cyabonye ni uwo mu Mikino y’Urubyiruko (Commonwealth Youth Games) wegukanywe n’Ikipe ya Beach Volleyball yari igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope, aho begukanye umudali w’Umuringa babaye aba gatatu i Bahamas mu 2017.

Abagiye guhagararirwa u Rwanda mu Mikino ya Commonwealth babanje kuganira n'abayobozi ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Muvunyi Gilbert, yabwiye abakinnyi ko igihugu cyose kizaba kibashyigikiye
Visi Perezida wa Kabiri w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino ya Commonwealth, Umutoni Salama
Delegasiyo y'u Rwanda izerekeza i Glasgow, yashyikirijwe ibendera ry'igihugu ku wa Gatanu
Abakinnyi batanu bazakina Imikino Ngororamubiri bari kumwe na Ndacyayisenga Peter usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike muri RAF
Abakinnyi batatu bazarushanwa mu koga bari kumwe n'umutoza wabo Rukundo Patrick
Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda rugiye kwitabira Imikino ya Commonwealth

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages