00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike bahuguwe kuri ‘Winter Olympic Games’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 April 2022 saa 10:24
Yasuwe :

Binyuze mu ishyirahamwe ryabo, abahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike mu bihe bitandukanye, bahuguwe ku Mikino Olempike iba mu gihe cy’ubukonje “Winter Olympic Games”.

Ishyirahamwe ry’Abakinnye Imikino Olempike mu Rwanda (Rwanda Olympians Association) ni rimwe muri 17 yo muri Afurika yashyigikiwe mu mushinga wo kumenyekanisha ibyerekeye Imikino Olempike iba mu gihe cy’ubukonje “Winter Olympic Games”.

U Rwanda ntiruritabira iyi mikino ubusanzwe yitabirwa n’ibihugu bibamo urubura, rumaze guhagararirwa n’abakinnyi 27 mu Mikino Olempike iba mu mpeshyi “Summer Olympic Games” kuva mu 1984.

Ku Cyumweru, tariki ya 3 Mata 2022, abahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike bahuguwe ku mikino iba mu gihe cy’ubukonje kugira ngo na bo bazabashe kuyimenyekanisha ku bandi.

Mukundiyukuri Jean de Dieu usanzwe ushinzwe ibikorwa bya Komite Olempike y’u Rwanda ni we wahuguye aba bahagarariye u Rwanda. Yabasobanuriye inkomoko y’iyi mikino, ubwoko bwa siporo zikinwa n’uburyo bushobora gufasha u Rwanda kuzayitabira.

Kuri iyi ngingo ya nyuma, Mukundiyukuri yavuze ko “ibihugu byinshi bikina iyi mikino ni ibikunda kugira urubura. U Rwanda ntabwo ruyitabira kubera uburyo ibihe byacu biteye, ariko hari ibihugu bimeze nka rwo bifata gahunda yo kwitoreza hanze nko muri Korea y’Epfo cyangwa bigahagararirwa n’abaturage babyo baba mu bindi bihugu.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike, Sharangabo Alexis, yavuze ko iyi gahunda yakozwe hashingiwe ku gitekerezo cy’Ishyirahamwe ry’Abakinnye Imikino Olempike ku rwego rw’Isi.

Ati “Byaje ari igitekerezo cy’abatuyobora ku Isi hose hakorwa imishinga ubwo habaga Winter Olympic Games ziheruka kubera i Beijing, inama nagiyemo muri Werurwe nagaragaje ibyo twakoze, tuba bamwe bo mu bihugu 17 bya Afurika bemerewe kuyikora.”

Yakomeje avuga impamvu ibi bihugu bya Afurika byashyigikiwe muri ubu bukangurambaga ari uko iyi mikino iba mu gihe cy’ubukonje nta gaciro ihabwa cyane kuri uyu mugabane, yongeraho ko bishobora guha u Rwanda amahirwe yo kuzayitabira mu gihe abantu baba bamaze kuyisobanukirwa.

Imikino Olempike yo mu bukonje “Winter Olympic Games” iheruka kuba ku nshuro ya 24, yabereye i Beijing mu Bushinwa hagati ya tariki ya 4 n’iya 20 Gashyantare 2022.

Yarimo siporo 15 zitandukanye mu gihe mu bakinnyi 2871 bayitabiriye harimo batandatu bahagarariye ibihugu bitanu byo muri Afurika ari byo Eritrea (1), Ghana (1), Maroc (1), Nigeria (1) na Madagascar (2).

Abahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike

- Rudasingwa Jean Marie Vianney (Athletics: Los Angeles 1984)

  Mukamurenzi Marcianne (Athletics: Los Angeles 1984, Seoul 1988, Barcelona 1992)

  Ntawulikura Mathias (Athletics: Seoul 1988, Barcelona 1992, Atlanta 1996, Sydney 2000, Athens 2004)

  Mugabo Séraphin (Athletics: Barcelona 1992)

  Sharangabo Alexis (Athletics: Atlanta 1996, Sydney 2000)

  Ishyaka Patrick (Athletics: Atlanta 1996)

  Mukamutesi Christine (Athletics: Sydney 2000)

  Nyirabarame Epiphanie (Athletics: Athens 2004, Beijing 2008)

  Disi Dieudonné (Athletics: Athens 2004, Beijing 2008)

  Kajuga Robert (Athletics: London 2012)

  Mukasakindi Claudette (Athletics: London 2012, Rio 2016)

  Mvuyekure Jean Pierre (Athletics: London 2012)

  Nyirarukundo Salome (Athletics: Rio 2016)

  Uwiragiye Ambroise (Athletics: Rio 2016)

  Girimbabazi Rugabira Pamela (Swimming: Sydney 2000, Athens 2004, Beijing 2008)

  Sekamana Léonce (Swimming: Athens 2004)

  Niyomugabo Jackson (Swimming: Beijing 2008, London2012)

  Agahozo Alphonsine (Swimming: London 2012)

  Imaniraguha Eloi (Swimming: Rio 2016)

  Umurungi Johanna (Swimming: Rio 2016)

  Mparabanyi Faustin (Cycling : Barcelona 1992)

  Niyonshuti Adrien (Cycling: London 2012, Rio 2016)

  Byukusenge Nathan (Cycling: Rio 2016)

  Sekamana Uwase Yannick Fred (Judo: London 2012)

  Yankurije Marthe (Athletics, Tokyo 2020)

  Hakizimana (Athletics, Tokyo 2020)

  Mugisha Moïse (Cycling, Tokyo 2020)

Mbere yo gutangira amahugurwa habanje gufatwa umunota wo kwibuka abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mukundiyukuri Jean de Dieu asobanura byinshi byerekeye Imikino Olempike iba mu gihe cy'ubukonje
Sharangabo Alexis uyobora Ishyirahamwe ry'Abahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike
Abahagarariye u Rwanda mu Mikino Olempike bifotoza nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku Mikino Olempike iba mu gihe cy'ubukonje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages