Kuri iki cyumweru tariki 29 Mata 2012, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amarushanwa y’umupira w’amaguru w’abana bakiri bato azwi nka Copa Coca-Cola 2012 mu Rwanda, Bralirwa yamennye mo akayabo ka miliyoni 15 kugira ngo arushe kugenda neza.
Umuhango wo gutangizwa Copa Coca-Cola 2012 mu Rwanda, watangiriwe n’urugendo rwavuye kuri Club Rafiki i Nyamirambo rugana kuri Stade Regional ya Kigali ari naho umuhango nyirizina wabereye, urugendo rwakurikiwe n’imikino ya 1/16 cy’aya marushanwa.
Association ya Nyarugenge irangajwe imbere n’ikigo cya Lycée de Kigali yanyagiye ku bitego 9 byatsinzwe na Nizeyimana Juma watsinzemo 3, Kalisa Mihigo nawe watsinze 3, Kwizera Serge 2 na Manirarora Ambroise watsinze kimwe ku gitego kimwe cy’Association ya Bugesera yari irangajwe imbere n’ikigo cya ESPG (Ecole Secondaire Polytechnique de Gashora) cyatsinzwe na Nshimiyimana Lamazane mu bahungu.
Naho ikigo cya Group Scolaire de Nyakayaga cyo muri Association ya Bugesera nacyo gitsinda igitego kimwe ku busa bwa Group Scolaire de Akumunigo, cyari kirangaje imbere Association ya Nyarugenge mu bakobwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Padiri Gatete Innocent uyobora ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri (FRSS) yadutangarije ko n’ubwo iyi nkunga ije irushanwa rigeze kure; ariko ifite akamaro kuko aribwo ibigo biba bitangiye kujya kure cyane y’imbibi zabyo bityo bikaba biba bikeneye amafaranga yo kubifasha mu kujyana abana aho bakinira, ibyo kurya no kunywa n’ibindi byangombwa nkenerwa kugira umwana aze gukina ameze neza.
Iyi mikino kandi nk’uko Padiri Gatete yakomeje abitangaza ngo ni ingirakamaro kuri ejo hazaza ha football mu Rwanda. Ati:”Abenshi mu bana bari muri academy ubu bishimiwe n’Abanyarwanda abenshi muri bo banyuze muri aya marushanwa ya Copa Coca-Cola”.
Ku ruhande rwa Bralirwa yatanze iyi nkunga, bavuga ko bashimishwa no kuba bakomeza gushyigikira gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru binyuze mu gushyigikira impano z’abana bato.
Rwigema Paterne ushinzwe siporo n’umuco muri Minisiteri y’Uburezi ari nawe wari umushyitsi mukuru, yanashimye FRSS kuba ikomeje gushyira ku murongo imigendekere n’imitegurire y’imikino y’abana. Ati:”ubu imikino mu mashuri isigaye ibera igihe kandi ntabarengeje imyaka bakivangamo”.
Yaboneyeho no gushimira Bralirwa kubushake bafite bwo guteza imbere impano z’abana by’umwihariko kuba baranibutse no gushyigikira abana b’abakobwa.
Rwigema Paterne yanasabye Bralirwa ko itagarukira mu gutera inkunga umupira w’amaguru w’abana bari hagati y’imyaka 13 na 17 gusa; ahubwo yajya no mu bindi byiciro nko mu bari hasi yabo, bikaba akarusho ariko inagiye mu yindi mikino nka Volleyball, Basketball n’iyindi.
Kuri ubu imikino ya Copa Coca-Cola igeze mu mikino ya 1/16, aho ibigo byagiye bitsinda mu turere 30 tw’Igihugu, dore ko buri zone ifite imipaka nk’iyo uturere dufite ubu, hakiyongeraho amakipe abiri yahuye ku mukino wa nyuma w’umwaka ushize zikaba 32 arahatanira kuzagera ku mukino wa nyuma uzaba mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu, mu bahungu n’abakobwa.
Amwe mu mafoto:
Foto:Kamanzi V.



















TANGA IGITEKEREZO