00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Xaverine Nirere yatangiye gukoresha igare rishya rya Factor ONE rifite agaciro k’arenga miliyoni 23 Frw

Yanditswe na NKURUNZIZA Faustin
Kuya 3 August 2026 saa 03:33
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Xaverine Nirere ukinira ikipe ya Team Amani yatangiye gukoresha igare rishya ry’uruganda rwo mu Bwongereza rwa Factor Bikes ryitwa Factor ONE SpongeBob SquarePants Edition rifite agaciro kagera kuri miliyoni 23 Frw.

Nirere Xaverine ni umwe mu bakinnyi bari gutegurwa na Team Amani kugira ngo ku nshuro ya mbere mu 2028, bazabe bari mu ikipe ya mbere y’abagore ikomoka muri Afurika izahatana mu isiganwa rya Tour de France.

Muri uwo mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2025, Team Amani yatangiye kugirana imikoranire n’ibigo bikomeye ndetse n’amashyirahamwe y’amagare ku Isi kugira ngo izo ntego zizagerweha.

Imwe muri iyi ntego ni ugushaka magare meza abakinnyi bayo bajya bakoresha mu marushanwa bitabira, yaba akomeye cyangwa ayoroheje, muri Afurika no hanze yayo.

Ni muri urwo rwego iyi kipe yagiranye amasezerano n’uruganda rwa Factor Bikes rukora amagare yihariye yagenewe abasiganwa bakina mu marushanwa akomeye yo ku rwego rwa Tour de France.

Mu isiganwa ry’abagore rya Tour de France Femmes avec Zwift 2026 ryatangiye kubera i Lausanne mu Busuwisi, kuva tariki ya 1 Kanama 2026, Nirere Xaverine ari kumwe na mugenzi we Mary Aleper bakinira Team Amani, bagiye gusiganwa byo kwishimisha, banaboneraho gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi bakomeye.

Aha ni ho baherewe amagare yakozwe n’uru ruganda yo mu bwoko bwa ‘Factor ONE SpongeBob SquarePants Edition’, ari na bwo ubu bwoko bw’amagare bwamuritswe bwa mbere.

Ni amagare agenda ku muvuduko wo hejuru, ariko ugendanye n’uwemewe n’amategeko yashyizweho n’Ishyirahamwe ryo Gusignwa ku Magare ku Isi (UCI).

Akiritwaraho ku nshuro ya mbere, Nirere yagize ati “Mumbwirire Factor ko iri gare ari ryo tuzakoresha ibihe byose.”

Nirere ari gukorera imyitozo ahari kubera Tour de France Femmes avec Zwift 2026

Imiterere y’igare

Igare rya ‘Factor ONE SpongeBob SquarePants Edition’ rifite imbere mu maboko hakozwe mu buryo butuma umuyaga utambuka kandi ukajya mu cyerekezo kitabangamiye uryicayeho.

Amahembe ubwayo yorohereza uyafata ku buryo ayobora neza, kandi ipine rigakata uko abyifuza bitamuteke impanuka, kabone n’iyo yaba ari ku muvuduko wo hejuru.

Ni igare rifite hagati y’ibilo birindwi n’ibilo umunani bitewe n’ingano y’ikadere yaryo.

Intebe yaryo ishobora kuzamuka cyangwa ikamanuka ku kigero umukinnyi uri kurikinisha yumva yisanzuye, ku buryo bitamutera ikibazo cy’umugongo, kandi akoroherwa no gufata icupa ry’amazi igihe aritwayeho.

Amapine arijyaho aba ari ku gipimo kiri hagati ya milimetero 31 na milimetero 34, bigendanye n’ingano y’iringi ryayo.

Xaverine Nirere ahawe iri gare mu gihe akomeje urugendo rwo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, aho ari mu bakinnyi b’abagore bo muri Afurika bari kuzamura urwego rwabo muri uyu mukino.

Bitewe n’ibikoresho byarishyizweho cyane cyane ibya SRAM Red AXS n’amapine yihariye, igiciro cyaryo gishobora kugera ku 15.499 y’Amayero [miliyoni 23 Frw].

Perezida w’Ishyirahamwe ryo Gusiganwa ku Magare (FERWACY), Nkurayija Ishimwe Jean Hubert, yabwiye IGIHE ko iyi ari intambwe ishimishije kuri Nirere Xaverine, kuko akomeje guhesha ishema u Rwanda mu gusiganwa ku magare.

Igare rya ‘Factor ONE SpongeBob SquarePants Edition’ riri gufasha Océane Mahe muri Tour de France Femmes avec Zwift 2026, dore ko ari we mukinnyi mwiza ahazamuka nyuma y’uduce tubiri.

Nirere Xaverine aheruka guhatanira igihembo cya “Africa Cycling Excellence Awards [ACEA] 2025” mu bagore na na Kim le Court uri ku mwanya wa kabiri muri Tour de France Femmes avec Zwift 2026.

Nirere ari gutegurwa ngo azakine Tour de France ya 2028
Abakinnyi ba Team Amani barimo Nirere bari gukoresha igare rya Factor ONE SpongeBob SquarePants Edition
Nirere Xaverine na Mary Aleper bakinira Team Amani bahawe amagare ya Factor ONE SpongeBob SquarePants Edition
Umwanya w'icupa ry'amazi y'umukinnyi ririho ku buryo bumworohera kurifata
Amaboko y'iri gare atuma umuyaga utambuka igare byoroshye
Amahembe y'iri hare afasha umukinnyi kuyobora neza nta kibazo
Akuma kahariwe guha amakuru umukinnyi kakozwe na Wahoo
Factor ONE SpongeBob SquarePants Edition ni igare ryihuta ku muvuduko wo hejuru
Igare rya Factor ONE SpongeBob SquarePants Edition rigura arenga miliyoni 23 Frw
Imiterere y'ikadere y'igare rimeze nk'iryo Nirere atwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages