Ruhumuriza ntabwo agikina uyu mukino yasezeye mu 2016, ariko mbere y’aho ari mu bakinnyi batanze ibyishimo mu mukino w’amagare.
Mu kiganiro “Tour du Rwanda Podcast” yagiranye n’Umunyamakuru Kayishema Thierry Tity, Ruhumuriza yavuze ko yatangiye gukina umukino w’amagare mu 1999 akoresha igare risanzwe rya ‘pneu-ballon’ mu gihe Tour du Rwanda yayinjiyemo nyuma y’umwaka umwe.
Ati “Iya mbere nitabiriye ni iyatwawe na Nsengiyumva Bernard, nyirangiza ndi uwa kane. Icyo gihe nakoreshaga igare risanzwe rifite ‘vitesses’ eshanu. Washyiragaho ivi cyangwa urutoki. Mu gihe cyacu ryaragendaga ariko ubu ntabwo wabigereranya.”
Ruhumuriza yavuze ko muri iyo myaka, abakinnyi bategurirwaga hamwe ariko bagera mu irushanwa buri wese agakina ku giti cye, aho kuba mu makipe nk’uko bimeze uyu munsi.
Ati “Buri muntu yakinaga ibye, ni yo mpamvu twakinaga buri wese ashaka gutsinda. Nta bintu by’amakipe byo gukorerana byariho.”
Muri icyo gihe, Tour du Rwanda yabaga igizwe n’uduce 10 aho hakinwaga uduce tureture nk’akavaga ku Kanyaru kerekeza i Kigali cyangwa kava i Nyagatare kerekeza i Kigali.
Ruhumuriza yongeyeho ati “Umutekano wabaga urimo ariko si nk’ubu: Iyo umuntu yavugaga ngo aje gufana, yashoboraga gukodesha moto ye akivanga mu magare.”
Urwibutso uyu mugabo afite kuri iri rushanwa ni ubwo yahembwaga miliyoni 1 Frw nyuma yo kuritwara, akaba ari na bwo yari afashe kuri ayo mafaranga.
Ati “Yageze aho aranarenga, agera kuri miliyoni 1,5 Frw, miliyoni 2 Frw, kuzamura. Icyo gihe twakinanaga n’Abarundi, Abanye-Congo n’Abanya-Uganda.”
Ruhumuriza yatwaye Tour du Rwanda ya 2002, 2003, 2004, 2005 na 2007. Mu 2006 iri rushanwa ryegukanywe n’Umunya-Kenya Peter Kamau naho mu 2008, mbere y’uko riba mpuzamahanga ndetse rikajya ku rwego rwa 2,2 ku ngengabihe ya UCI, ryegukanwa na Niyonshuti Adrien.
Tour du Rwanda ya 2020 yari iy’Abanyarwanda
Muri iki kiganiro cya mbere cya Tour du Rwanda Podcast, Ruhumuriza yari kumwe na Byukusenge Patrick umaze gukina iri rushanwa inshuro nyinshi, 12 anganya na Nsengimana Bosco, aho we yagarutse ku bihe bikomeye atazibagirwa muri iri rushanwa.
Nsengimana usanzwe ukinira Ikipe Java-InovoTec, uyu munsi uri mu mwiherero wa Team Rwanda yitegura Tour du Rwanda 2026, yavuze ko yatangiye gukina iri siganwa ari kumwe na Ndayisenga Valens.
Ati “Ntangira Tour du Rwanda mu 2012, kubera ko nari mushya, mfite imbaraga, naje ndebera kuri ba Ruhumuriza, Nathan Byukusenge na Adrien Niyonshuti bakatwereka ibyo dukora. Numvaga nzakina Tour du Rwanda umunani cyangwa 10.”
Muri icyo gihe, abakinnyi b’Abanyarwanda bakinaga Tour du Rwanda babaga bagabanyije mu makipe atatu ari yo Kalisimbi, Akagera na Muhabura.
Byukusenge ati “Icyo gihe nari mu ikipe ya kabiri, Akagera. Kalisimbi yarimo abakinnyi bakuru bakomeye, twese twaharaniraga kuyijyamo. Valens [Ndayisenga] twari mu ikipe imwe. Mu 2015 ni bwo twisanze muri Kalisimbi, ni yo Tour du Rwanda nziza nagize.”
Uyu mukinnyi yahishuye ko icyabafashije kwitwara neza, bakegukana iri rushanwa mpuzamahanga kuva mu 2014 kugeza mu 2018 harimo kuba bari bafite abakinnyi benshi bakina hanze.
Umunyamakuru Kayishema yamubajije impamvu mu myaka yose amaze akina Tour du Rwanda nta gace kayo na kamwe yatsinze, avuga ko “ikintu nabuze ni urukundo.”
Yongeyeho ati “Urareba ukavuga ngo nta kibazo, nubwo ntatsinda ‘étape’ ariko mugenzi wanjye ayitsinde. Bosco ajya kwambara ‘maillot jaune’ i Musanze mu 2015, naramuretse aragenda.”
Ku cyamufashije kumara imyaka 14 agikina iri rushanwa, Byukusenge yavuze ko harimo kugira ikinyabupfura no kwirinda ibiyobyabwenge.
Yagarutse kandi kuri Tour du Rwanda ya 2020, Mugisha Moïse yabayemo uwa kabiri, agira ati “Ntabwo turayibagirwa. Yaduciye mu myanya y’intoki.”
“Mugisha Moïse yagombaga kuyitwara. Njye na Areruya Joseph twamugiriye inama igare rye ritobotse, dusaba ko bamuhindura ipine aho kumuha igare rirerire. Ntiyabyumvise neza kubera igitutu n’ubwana, ashiduka uriya Munya-Eritrea [Natnael Tesfazion] akomeje kumusiga ariya masegonda.”
Yagarutse kandi ku munsi we na Nsengimana Jean Bosco basinyiye gusubirana umwambaro w’umuhondo abakinnyi b’Abanyarwanda batakaje ubwo bavaga i Nyanza berekeza i Rubavu mu 2017.
Ati “Hari igihe twakaje ‘maillot jaune, Areruya Joseph bayimwaka i Rubavu, bitewe n’Abanya-Eritrea badusize muri Ngororero, umuzungu w’Umusuwisi Simon Pellaud yaraje aducaho arayambara […]. Ndabyibuka, Bayingana Aimable [wayoboraga FERWACY] yadukoresheje inama y’igitaraganya, njye na Bosco [Nsengimana] dusinyira ko tugarura iyo ‘maillot jaune’.”
Byukusenge yavuze ko batahiriwe no mu gace kakurikiyeho kava i Rubavu kerekeza i Musanze, gusa bisubiza umwanya wa mbere ubwo bekerezaga i Nyamata mu gace ka Kane ka Tour du Rwanda 2017 byarangiye itwawe na Areruya Joseph.
Reba ikiganiro cyose hano:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!