Yari iminsi umunani y’amateka kuri Kigali, yabaye umujyi wa mbere wo muri Afurika wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu myaka 104 imaze ikinwa.
Ubwo iri rushanwa ryasozwaga ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, IGIHE yaganiriye n’abafana batandukanye baryitabiriye bagaruka ku rwibutso iyi shampiyona ibasigiye.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkulikiyinka Christine, yavuze ko iyi shampiyona yagaragaje ko siporo nta mipaka igira.
Ati “Ntabwo umuntu yabona amagambo yo kubivuga byabaye byiza cyane abantu bose bitwaye neza. Muri make ibibereye hano muri iki cyumweru nabyita igitangaza.”
Yakomeje agira ati “Urwibutso insigiye ni ukuvugango siporo nta mipaka igira. Nk’igihugu cyacu nyuma y’imyaka 31 iremeza ko twakoze ibintu kandi dufite no gukora ibindi byiza kurushaho.”
Umuhanzi Boukuru yavuze ko yishimiye kubona Abanyarwanda banezerewe cyane.
Ati “Nishimiye kuba ndi muri iri rushanwa. Kureba Abanyarwanda bishimiye gutya biranejeje cyane.”
Havugimana Jean Baptiste ukinira Kigali Cycling Team yavuze ko imusigiye urwibutso rwo kubona abakinnyi bakomeye ku Isi.
Ati “Insigiye ko nabashije kubona ibihangange mu mukino kandi nk’umukinnyi w’amagare bizajya bidutera imbaraga twibuke ko n’ahandi yabera twayitabira tukayikina ntakibazo.”
Video: Byiringiro Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!