00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro Shampiyona y’Isi y’Amagare isigiye u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 30 September 2025 saa 06:16
Yasuwe :

Muri Nzeri 2025, u Rwanda rwanditse amateka mashya mu mikino no mu kwiyubaka kw’Igihugu ubwo rwakiraga Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya 98.

Mu 2021, ni bwo bwa mbere mu myaka 100 ishize, umujyi wo muri Afurika ari wo Kigali wari uhawe kwakira iri rushanwa.

Uyu wari umusaruro w’ibyo u Rwanda rwari rumaze imyaka myinshi rukora, rwubaka ubushobozi bwo gutegura ibikorwa byo ku rwego mpuzamahanga.

Ku munsi wa nyuma w’iminsi umunani y’irushanwa, u Rwanda rwagaragaje intambwe idasanzwe mu gutegura amarushanwa akomeye, ruzamura amanota mu buryo bushimishije bwo kwakira abarugana, ndetse n’inyungu z’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu buryo bwagutse.

U Rwanda na Afurika byanditse amateka

Mu myaka yatambutse Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga mu bihugu by’i Burayi, Amerika, Aziya na Australia. Kutagaragara kwa Afurika byari byaramaze kuba ikibazo kugeza ubwo u Rwanda rwashyiragaho ingamba zikomeye mu guteza imbere umukino w’amagare, bigahindura ibitekerezo bya benshi.

Mbere y’uko rutangaza icyifuzo cyo kwakira iri rushanwa, u Rwanda rwari rwarubatse izina binyuze muri Tour du Rwanda no kuzamura urwego rw’abakinnyi barwo.

Ubwo Ishyirahamwe y’Imikino y’Amagare ku Isi (UCI) ryahitagamo Kigali, byari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufitiwe icyizere mu mutekano, ibikorwa remezo no mu bushobozi bwo kwakira ibirori bikomeye.

Icyo cyemezo cyanyuze mu mukino w’amagare, ariko kiranarenga kigaragaza ko Afurika ishobora kwakira no kwishimira imikino yo ku rwego rwo hejuru.

U Rwanda rwanditse amateka adasanzwe muri Afurika

Imitunganyirize ntamakemwa y’inzira zigoye

Gusohoza iyo ntego byasabye guhindura Kigali ikibuga cy’imyidagaduro yo ku rwego mpuzamahanga. Imihanda yarasanwe ikurwamo na dodani, indi iragurwa, utuzamuko dukomeye turatunganywa kugira huzuzwe ibisabwa na UCI.

Aha harimo harimo uduce tuzwi nka Côte de Kimihurura [Kwa Mignone] na Mur de Kigali [Kwa Mutwe]. Inzira y’irushanwa ryari rikomeye yari ifite ibilometero 267,5, harimo ahazamuka hangana na metero 5.500.

Polisi y’u Rwanda yagenzuye neza ishyirwa mu bikorwa ry’ifungwa ry’imihanda, ireba umutekano usesuye mu kugena uko imigenderanire ikomeza. Hubatswe imihanda mishya cyane cyane ku baturukaga Kicukiro berekeza mu Mujyi na Nyabugogo.

Abakorerabushake benshi bigishijwe ibyerekeye gutegura, kwakira abashyitsi no gutabara mu gihe cy’impanuka. Ikoranabuhanga na ryo ryarafashijwe harimo no kugura amatike hakoreshejwe telefone na mudasobwa.

Amashusho meza yatambukaga ku bitangazamakuru bitandukanye yatumye abanyamahanga bari hanze y’u Rwanda begerana na rwo. Aha hifashishwagamo amashusho yafashwe na ‘drones’ zifata amashusho ndetse n’indege.

Ni amashusho yerekanaga amakuru y’amasiganwa, ariko nanone akerekana isura nziza ya Kigali. Abanyamakuru mpuzamahanga banyuzwe n’ikoranabuhanga rihanitse riri i Kigali.

Imihanda yatunganyijwe mu myiteguro ya Shampiyona y'Isi y'Amagare izakomeza gukoreshwa mu nyungu zindi z'igihugu

Abafana babaye indashyikirwa

Ikintu kitazibagirana ni uburyo Abanyarwanda n’abafana b’imbere mu gihugu bashyigikiye iri rushanwa. Imihanda ya Kigali yahindutse nka stade. Uwahanyuraga yahasangaga indirimbo, imbyino, ingoma n’amabendera.

Imiryango imwe n’imwe yifashishije amasiganwa ku gusohoka ikishimana, bashyigikira abakinnyi kuva kuri moto z’umutekano kugera ku mukinnyi wa nyuma.

Ku mbuga nkoranyambaga byari ibicika. Abanyarwanda n’abari mu mahanga basangiraga ibiri kuba mu buryo bw’amashusho n’amafoto, kugira ngo berekane ko ari abahamya w’amateka yanditswe i Kigali.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byabuze aho bihera binenga u Rwanda muri iri rushashanwa.

Uburyo Abanyarwanda bitwaye mu gihe cy'iminsi umunani biri mu bitazibagirana mu mateka

Inyungu ku bukungu n’ubukerarugendo burambye

Nubwo imibare itarajya hanze, Shampiyona y’Isi y’Amagare ni kimwe mu byinjiza amafaranga menshi ku bihugu biba byakiriye, kuko aba ari umwanya wo gucuruza ibyiza by’igihugu n’abaturage bacyo bakabona icyashara.

Mu bakinnyi barenga 770 bo mu bihugu byo ku migabane itandukanye y’Isi, biyongera ku babaherekeje n’amakipe yabo barenga ibihumbi 14. Amahoteli na resitora byabaga byuzuye harimo.

Bamwe mu bashyitsi babashije gusura ibice bitandukanye muri Kigali harimo n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bamenya amateka y’aho u Rwanda rwahereye rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abandi basuye Pariki ya Nyungwe iy’Akagera n’iy’Ibirunga, abataragize amahirwe yo kuhagera na bo babona amashusho ahabakumbuza binyuze ku mashusho yatsmbutswaga mu bitangazamakuru byo mu bihugu birenga 124 byo ku Isi.

Ibi bijyana na gahunga ya Leta y’u Rwanda yo kumenyekanisha ubukerarugendo ya “Visit Rwanda”, dore ko yari umwe mu baterankunga bakomeye ba Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Isura y’igihugu yabaye nziza ku rwego mpuzamahanga

Iri rushanwa ryahaye u Rwanda isura nshya mu mahanga. Abashyitsi babonye umujyi ufite umutekano, usukuye kandi ugezweho mu ikoranabuhanga.

Amashyirahamwe y’imikino mpuzamahanga n’abaterankunga bagiriye icyizere gikomeye Abanyarwanda n’imikorere y’igihugu, bashima politiki yarwo mu guteza imbere imikino, nk’uko biri mu ntego rwihaye y’icyerekezo cya 2050.

Ubukerarugendo bw'u Rwanda bwitezweho kuzamuka kubera Shampiyona y'Isi y'Amagare

Impano Nyanyafurika mu mukino w’amagare

Ku bakinnyi b’Abanyarwanda n’abandi bo muri Afurika yari ifitemo ibihugu 36, iri rushanwa ryerekanye ko bashoboye, babona amahirwe yo kwigira ku bayoboye abandi ku Isi muri uyu mukino.

Abashakashatsi n’abashinzwe gushakira impano amakipe mpuzamahanga bari bahari, bigafungura imiryango ku rubyiruko rw’Afurika. Ibi byitezweho kugeza abana benshi mu makipe akomeye.

Urubyiruko rw'Abanyafurika rwize uko ibihangange bisiganwa ku magare byageze ku gasongero

Umurage kuri ejo hazaza

Irushanwa ryamaze iminsi umunani, ariko risiga imihanda isanwe n’inzira zindi zubatswe, bikazakomeza koroshya umutekano n’ubwikorezi mu minsi iri imbere.

Abanyarwanda bungutse ubundi bumenyi mu gutegura no kwakira iri rushanwa, bukazabafasha mu bindi bikorwa bikomeye bizaza.

Kugabanya imyanda bitanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije, no gukoresha ikoranabuhanga byongereye Abanyarwanda icyizere ko barushaho kubikora neza kurenza uko babikoze bitegura isiganwa.

Abanyabugeni, abanyamuziki n’abandi bakoresheje iri rushanwa mu kwerekana impano zabo zizabafasha no mu minsi iri imbere. Aha twavuga ‘Ganza’ wari ikirango cy’iri siganwa wavugishije benshi.

Abanyarwanda bungutse ubundi bumenyi mu gutegura ibikorwa biremereye

Inyigisho ku bazakira ibirori bikomeye mu bihe bizaza

Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali yakoze byinshi birenze gutanga imidari ku bakinnyi 39 bahize abandi bayobowe n’Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar.

Kigali yabaye icyitegererezo cy’uko Afurika ishobora kwakira no gutegura ibirori bikomeye neza, no kwereka urubyiruko uko rwahindura uko Isi ifata Afurika.

Iri si iherezo ku Rwanda, ahubwo ruracyari mu ntangiriro y’urugendo rwo kwigaragaza ku rwego rw’isi no kugira ijambo rikomeye.

U Rwanda rwatanze isomo ku bindi bihugu ku bigendanye no gutegura ibikorwa biremereye cyane cyane imikino
Abakorerabushake bakoze akazi gakomeye muri Shampiyona y'Isi y'Amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages