Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, nibwo isiganwa rya Tour du Rwanda 2025 ryari ryakomeje gukinwa ku Gace karyo ka Gatatu, katurutse i Musanze kerekeza i Rubavu.
Ubwo ryari rigeze i Busogo, Mugisha Moïse wa Team Rwanda yakiriwe n’umuryango we aho umugore we n’abana babo b’impanga baje kumushyigikira baranamusuhuza.
Hari benshi bafashe iki gikorwa nk’ubunyamwuga buke, bumva ko yari gukomezanya na bagenzi be agakomeza guhatana, akareba ko byibuze kakegukanwa n’Abanyarwanda.
Uyu mukinnyi yavuze ko guhagarara kuri we nta kibazo byari bimuteye, kuko umuryango we aricyo kintu aha agaciro kurusha ibindi ndetse yari yizeye neza ko aza kongera agafata abo bari kumwe.
Ati “Umuryango uza mbere kandi ntekereza ko umukino w’amagare ari ukwishimisha. Uyu mukino ni siporo ndetse ni umuryango. Iyi ni yo mpamvu nabonye umuryango wanjye ngahagarara ngo mbasuhuze.”
“Ndi umukinnyi w’umunyamwuga, ntabwo mwagahangayikishijwe n’uko nahagaze kuko narinzi ko nakongera nkihuta ngafata igikundi.”
Mugisha yongeyeho ko abakinnyi ba Team Rwanda biteguye kugerageza kwegukana agace kamwe mu dusigaye bahereye ku ka Kane katurutse mu Karere ka Rubavu kerekeza i Karongi.
Uyu mukinnyi ni we Munyarwanda rukumbi wabashije kwegukana agace muri Tour du Rwanda ya 2,1. Ibi yabikoze mu 2022 akinira ProTouch.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!