Isiganwa ryakikiye inkombe z’ikiyaga cya Kivu, rica mu mirima y’icyayi ya Pfunda, rizamuka imisozi ya Rutsiro, rinyura mu ishyamba rya Gishwati risorezwa ku mazi i Karongi.
Aka gace ka kane ka Tour du Rwanda 2019 kakinwe n’abakinnyi 76, batarimo babiri b’abanya-Cameroun basezerewe kubera kugera aho basoreza barengeje iminota 40 uwa mbere ahageze kandi ntabwo byemewe mu mukino w’amagare.
Abasiganwa bahagurutse i Rubavu saa 10:00 bazamuka umusozi wa Nkamira na Bazirete, bakomeza ku Nyundo bafata Pfunda.
Mbere yo kwinjira mu muhanda mushya umanuka kuri Nyamyumba winjira mu karere ka Rutsiro, habayeho gucomoka gukomeye kw’abakinnyi 16 basize igikundi.
Abo bakinnyi barimo Pablo Torres Muiño ukinira Interpro Cycling Academy, Alessandro Fedeli wa Delko Marseille, David Lozano ukinira Team Novo Nordisk, Daniel Turek ukomoka muri République Tchèque, Bruno Araujo wa BAI - Sicasal - Petro de Luanda yo muri Angola n’abanyarwanda Mugisha Samuel na Didier Munyaneza bajyanye.
Binjiye muri pariki ya Gishwati basiga igikundi kirimo Merhawi Kudus iminota itatu bagenda bayongera ubwo bamanukaga binjira muri Mushubati bazamukira i Rubengera.
Uko basatiraga ibilometero bya nyuma niko bamwe bagendaga bananirwa bavamo hasigara abakinnyi batatu gusa aribo Edwin Alcibiades Ávila Vanegas wa Israel Cycling Academy, Pablo Torres Muiño ukinira Interpro Cycling Academy na Mugisha Samuel.
Babura ibilometero bitanu ngo bagere i Karongi ku ishami rya Cogebanque aho basoreje, basatiriwe n’abandi bakinnyi barimo Sirak Tesfom ukinira ikipe y’igihugu ya Érythrée.
Kuko Mugisha atari umuhanga muri Sprint byarangiye atsindiwe muri metero 500 za nyuma aho agace kegukanywe na Edwin Alcibiades Ávila Vanegas akoresheje 02: 37’32’’.
Igikundi kirimo Merhawi Kudus n’abanyarwanda nka Areruya Joseph na Ndayisenga Valens cyahageze nyuma y’iminota itandatu n’amasegonda 46.
Iyi ntera ntacyo yafashije Avila ku rutonde rusange rwakomeje kuyoborwa na Merhawi Kudus wa Astana Pro Team.
Uko bakurikiranye:
1.Edwin Alcibiades Ávila Vanegas (Israel Cycling Academy): 02: 37’32’’
2. Pablo Torres Muiño (Interpro Cycling Academy): 02: 37’32’’
3.Sirak Tesfom (Érythrée): 02: 37’35’’
4. Mugisha Samuel (Dimension Data): 02: 37’35’’
5. David Lozano Rabi (Team Novo Nordisk): 02h 37’40’’
Uko bakurikiranye ku rutonde rusange rukiyobowe na Kudus
1. Merhawi Kudus – 13:48’19’’
2. Rein Taaramae – 13:48’36’’
3. Matteo Badialatti – 13:49’04’’
4. Aguirre Ricardo – 13:49’19’’
5. Tesfom Sirak – 13:52’23’’
Uko abanyarwanda bahagaze ku rutonde rusange n’ibihe basigwa na Kudus
10. Didier Munyaneza (Benediction Club): 06’17’’
15. Areruya Joseph (Delko Marseille): 09’54’’
16. Valens Ndayisenga (Team Rwanda): 10’04’’
18.Manizabayo Eric (Benediction Club): 10’23’’
25. Mugisha Samuel (Dimension Data): 14’45’’
Kanda hano urebe uko iri siganwa ryagenze umunota ku wundi
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO