Jai Hindley yabaye Umunya-Australie wa mbere utwaye Giro d’Italia anaba uwa kabiri uvuka muri iki gihugu utwaye irushanwa riri ku rwego rwa World Tour.
Cadel Evans utagikina ni we Munya-Australie wakoze amateka atwara Tour de France mu 2011.
Giro d’Italia ya 2022, irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 105 kuva ryatangira. Iry’uyu mwaka ryatangiye tariki ya 6 Gicurasi risozwa ku wa 29 Gicurasi 2022.
Kuri iki Cyumweru ubwo hakinwaga agace ka nyuma ka Giro d’Italia ya 2022, abakinnyi basiganwaga n’ibihe umuntu ku giti cye (Course Contre La Montre).
Buri mukinnyi yakoraga urugendo rwa kilometero 17,4 mu Mujyi wa Verona mu Butaliyani bakaza kureba ibihe yakoresheje. Muri uru rugendo, umukinnyi yagombaga kunyura ku musozi wa kilometero 3.4, kimwe mu byagoye Richard Carapaz wari ufite amahirwe.
Amaze gusoza isiganwa, Hindley yavuze ko acyumva ko Carapaz yagowe n’umusozi byamuhaye imbaraga zo kuba yashyiramo intera kandi yabigezeho.
Yagize ati “Ni amateka akomeye mu mwuga wanjye wo gukina igare. Ku munsi wa nyuma byashobokaga ko Carapaz yantsinda ariko nyuma yo kumva ko yagowe n’umusozi, nabibyaje umusaruro.”
Hindley yakoresheje iminota 23 n’amasegonda 55 aza ku mwanya wa 15 kuko hatsinze Umutaliyani Matteo Sobrero ukinira Team Bike Exchange.
Mu ntera y’ibilometero 17,4, Matteo Sobrero yabaye uwa mbere akoresheje iminota 22 n’amasegonda 24.
Gusa kuba Hindley yari imbere ya Richard Carapaz ku rutonde rusange akanarusha Matteo ibihe, byatumye atwara isiganwa muri rusange.
Umunya-Equateur, Richard Antonio Carapaz Montenegro, ukinira Ineos Grenadiers yo mu Bwongereza yasoje agace ari ku mwanya wa cumi.
Carapaz watwaye Giro d’Italia ya 2019, yagowe n’ibilometero by’umusozi asigara umunota umwe n’amasegonda 18 inyuma na Jai Hindley.
Muri rusange, Jai Hindley yatwaye isiganwa akoresheje amasaha 86, iminota 31 n’amasegonda 14 akurikirwa na Richard Carapaz.
Umwanya wa gatatu wabaye uwa Landa Mikel ukinira ikipe ya Bahrain Victorious asigwa iminota itatu n’amasegonda 24.
Jai Hindley yatwaye Giro d’Italia ya 2022 nyuma yo kuba mu 2020 yari yarabaye uwa kabiri.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!