Aba bakinnyi basiganwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Wollongong muri Australia kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nzeri 2022.
Mu Cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi yitabiriwe n’ibihugu bihuriye muri Union Cycliste Internationale ‘UCI’, u Rwanda rwaserukiwe na Uhiriwe Byiza Renus na Iradukunda Emmanuel.
Aba bakinnyi bombi bageze muri Australia mbere ho umunsi umwe ngo isiganwa ritangire.
Ubwo batangiraga gukina, bavuye mu isiganwa bamaze kuzenguruka inshuro eshatu ndetse hagwaga imvura nyinshi. Byaje gukomera kuko nyuma y’icyo gihe Iradukunda we yahise ajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga
Iri siganwa Abanyarwanda batasoje ryegukanwe na Yevgeniy Fedorov ukomoka mu Burusiya. Uyu yegukanye n’agace ka mbere muri Tour du Rwanda 2020. Yakurikiwe na Mathias Vacek ukomoka muri Repubulika ya Czech mu gihe Søren Wærenskjold ukomoka muri Norvège.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri 2022, biteganyijwe ko hazakina icyiciro cy’abakuze mu bagore aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Nzayisenga Valentine.
Ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri 2022, ni wo munsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi, ahazasiganwa abakuze mu bagabo. Muri iki cyiciro, u Rwanda ruhagararirwe na Manizabayo Eric na Mugisha Moïse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!