00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwegukanye umudali wa gatatu muri shampiyona ya Afurika y’amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 March 2019 saa 11:03
Yasuwe :

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona ya Afurika y’Amagare ikomeje kubera mu gihugu cya Ethiopia, ikipe y’u Rwanda yegukanye umudali wa gatatu, ni nyuma y’aho begukanye imidali ibiri ubwo hakinwaga umunsi wa mbere kuri uyu wa Gatanu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, hasiganwe abakuru n’abatarengeje imyaka 23 (Mixed Relay Elite & U23) abahungu n’abakobwa bavanze harebwa ibihe bakoresheje nk’ikipe.

Muri iri siganwa ryakozwe ku ntera y’ibilometero 50, ikipe y’u Rwanda yegukanye umudali w’umwanya wa gatatu (bronze) inyuma ya Eritrea na Ethiopia zaje imbere. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Manizabayo Eric, Uwizeye Jean Claude, Nsengimana Bosco , Ingabire Beathe, Tuyishime Jacqueline na Mukundente Genevieve.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY); Bayingana Aimable yashimiye ikipe y’u Rwanda uko ikomeje kwitwara ikaba imaze kwegukana imidali itatu.

Ku munsi wa mbere w’isiganwa wabaye ejo hashize, ikipe y’u Rwanda yatangiye neza mu mujyi Baher Dar, yegukana imidali mu cyiciro cy’ingimbi n’abakuru, aho abakinnyi basiganwe n’igihe harebwa ibihe byakoreshejwe nk’ikipe “Team Time Trial”.

Mu cyiciro cy’abagabo (Men Elite & U-23), ikipe y’u Rwanda yakiniwe na Ndayisenga Valens; Uwizeye Jean Claude, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri inyuma ya Eritrea ya mbere mu gihe Ethiopia yabaye iya gatatu ku ntera ya kilometero 50 bakoze.

Undi mudali ku ruhande rw’u Rwanda wabonetse ni uw’umwanya wa gatatu wabonetse mu cyiciro cy’ingimbi (Men Junior), aho u Rwanda rwakiniwe na Habimana Jean Eric, Gahemba Uhoraningonga Barnabe, Muhoza Eric na Uhiriwe Byiza Renus, rwaje inyuma ya Ethiopia na Eritrea.

Isiganwa rizakomeza ejo ku Cyumweru. Hazakinwa gusiganwa n’igihe harebwe ibihe byakoreshejwe ariko umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial” ahazakina abakinnyi batandukanye mu byiciro byose.

Mu gihe kuwa Mbere tariki ya 18 Werurwe hazaba isiganwa ryo mu muhanda “Road race” mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior” ndetse n’abangavu “Women Junior” kuwa Kabiri hakine abakuru (Elite & U-23).

Ikipe y'u Rwanda yegukanye umudali wa Bronze ku munsi wa kabiri w'isiganwa rya Shampiyona ya Afurika y'Amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages