U Rwanda rwegukanye imidali ibiri ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Afurika y’amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Werurwe 2019 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza muri shampiyona ya Afurika y’umukino w’amagare yatangiye kuri uyu wa Gatanu mu mujyi Baher Dar muri Ethiopia, yegukana imidali mu cyiciro cy’ingimbi n’abakuru.

Ku munsi wa mbere w’isiganwa, abakinnyi basiganwe n’igihe harebwa ibihe byakoreshejwe nk’ikipe, bizwi “Team Time Trial”.

Mu cyiciro cy’abagabo (Men Elite & U-23), ikipe y’u Rwanda yakiniwe na Ndayisenga Valens; Uwizeye Jean Claude, Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Nsengimana Jean Bosco yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri inyuma ya Eritrea ya mbere mu gihe Ethiopia yabaye iya gatatu ku ntera ya kilometero 50 bakoze.

Undi mudali ku ruhande rw’u Rwanda wabonetse ni uw’umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’ingimbi (Men Junior), aho u Rwanda rwakiniwe na Habimana Jean Eric, Gahemba Uhoraningonga Barnabe, Muhoza Eric na Uhiriwe Byiza Renus, rwaje inyuma ya Ethiopia na Eritrea.

Aba basiganwaga kilometero 30, aho u Rwanda rwakoresheje iminota 42 amasegonda 57 n’ibice 16, rusigwa umunota umwe n’amasegonda hafi 34 na Ethiopia yabaye iya mbere.

Mu cyiciro cy’abagore (Women Elite), u Rwanda rwari ruhagarariwe na Tuyishimire Jacqueline, Mukundente Genevieve, Ingabire Beata na Izerimana Olive. Ethiopia, Eritrea na Afurika y’Epfo nibo baje mu myanya itatu ya mbere.

Mu cyiciro cy’abangavu (Women Junior), Eritrea yabaye iya mbere, Ethiopia iba iya kabiri. Aha nta munyarwandakazi wigeze ukina.

Abatoza bajyanye n’iri tsinda ry’abakinnyi b’u Rwanda ni Sterling Magnel na Byukusenge Nathan naho abakanishi ni Maniriho Eric na Sean Belfast mu gihe umuganga ari Ruvogera Obed.

Isiganwa rizakomeza ku Cyumweru. Hazakinwa gusiganwa n’igihe harebwe ibihe byakoreshejwe ariko umukinnyi ku giti ke “Individual Time Trial” ahazakina abakinnyi batandukanye mu byiciro byose.

Mu gihe kuwa Mbere tariki ya 18 Werurwe hazaba isiganwa ryo mu muhanda “Road race” mu cyiciro cy’ingimbi “Men Junior” ndetse n’abangavu “Women Junior”, ku wa Kabiri hakine abakuru.

Ibendera ry'u Rwanda ryazamuwe i Baher Dar
Ikipe y'u Rwanda y'abakuru yegukanye umudali w'umwanya wa kabiri
Ingimbi z'u Rwanda zegukanye umudali w'umwanya wa gatatu ku munsi wa mbere
Iyi shampiyona ya Afurika y'umukino w'amagare iri kubera muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza