00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzakira itangwa ry’ibihembo ku bakinnyi b’amagare bahize abandi muri Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 October 2025 saa 06:54
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) izahemba abakinnyi bahize abandi kuri uyu mugabane mu birori bizabera i Kigali mu Rwanda tariki ya 28 n’iya 29 Ugushyingo 2025.

Iki gikorwa cya "2025 African Cycling Awards" cyateguwe ku nshuro ya mbere nyuma y’uko Afurika yakiriye bwa mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali tariki 21-28 Nzeri 2025.

Ibi birori bizaba umwanya mwiza wo guhemba abakinnyi bahize abandi ku Mugabane wa Afurika mu bagabo n’abagore, haba mu babigize umwuga n’abatarabigize umwuga.

Abakinnyi bahize abandi bazatoranywa n’akanama k’inzobere z’Abanyafurika n’abanyamahanga, zagize uruhare mu guteza imbere umukino w’amagare kuri uyu mugabane.

Abari gutegura iki gikorwa bavuze ko kizongera kubera mu Rwanda mu 2026, mbere y’uko gitangira kwakirwa n’ibindi bihugu buri mwaka.

Mu bazahembwa harimo umukinnyi wahize abandi mu byiciro byose by’abagabo, umukinnyi mwiza mu bagore [Best Woman Elite], umukinnyi mwiza w’umugabo utarabigize umwuga n’Ikipe y’Igihugu nziza muri Afurika.

Ku gihugu cyakiriye, hazahembwa Umunyarwanda witwaye neza mu bagabo no mu bagore mu gihe kandi hazahembwa umukinnyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba mu bagabo n’abagore.

Ubusanzwe ibihembo by’abakinnyi bahize abandi muri Afurika byatangwaga n’irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo, ndetse igihembo nk’iki cyatwawe n’Umunyarwanda Areruya Joseph mu 2018.

Umunyarwanda Areruya Joseph yabaye umukinnyi mwiza muri Afurika mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages